RFL
Kigali

Junior Multisystem waciwe ukuboko yanyujije ishimwe rye ku Mana mu ndirimbo yakoranye na Sedy-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/02/2020 17:42
1


Producer Karamuka Jean Luc wiyise Junior Multisystem yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “You make me high” yakoranye n’umuhanzi Sedy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Ku wa 03 Mata 2019 ni bwo abaganga bafashe umwanzuro udasubirwaho wo guca akaboko k’ibumoso ka Junior. Ni nyuma y’impanuka ikomeye yakoze mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2019.

Ni inkuru yashenguye imitima ya benshi yakoreye indirimbo, ababanye nawe mu buzima bwa buri munsi n'abakunzi ba muzika. Yavuye mu bitaro asubira mu kazi ke ko gutunganya indirimbo ndetse imwe mu mishinga yarambitseho ibiganza yarasohotse.

Yikoreye indirimbo yise 'You make me high' ishingiye ku nkuru mpamo y’ububabare bukomeye yanyuzemo ubwo yari mu bitaro ategereje icyemezo cya nyuma cya muganga. Yanagaragajemo uburyo Imana yamubaye hafi mu bihe bitoroshye, arayishima.

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo Junior aririmba avuga ko Imana yamukuye ahakomeye kandi ko igikomeje kumucira inzira ku buryo atabona uburyo bwiza bwihariye bwo kuyishima.

Yumvikanisha ko ahorana inseko izira imbereka abicyesha Imana yamubaye hafi igihe yari hagati y'urupfu n'ubuzima.

Umuraperi Sedy aramwunganira akavuga ko Imana yamukuye mu buzima bugoye ariko ko ubu abona ibitangaza amanywa n’ijoro.

Sedy ubarizwa muri Amerika muri iki gihe ari gufashwa byihariye na Uncle Austin washinze The Management Ent. Mu minsi ishize yasohoye indirimbo 'Don’t Judge me’ bakoranye.

Amaboko ya Junior yunganiwe n’ubuhanga afite mu gutunganya indirimbo byashyize ku isoko bamwe mu bahanzi Nyarwanda b’amazina azwi.

Yarambitse ibiganza ku mishinga myinshi ifite aho ihuriye n’umuziki n’indi myinshi yamwinjirije agatubutse. Afite amateka akomeye mu ruganda rw’umuziki Nyarwanda. 

Yanyuze muri studio ya Unlimited Records yari ahuriyemo na Lick Lick wagiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Yakoze muri Super Level, Touch Records, Empire Records Oda Paccy, yanakoze muri Round Music ya Lil G yavuyemo mu bihe bishize. 

Uncle Austin wicaye ku gitanda agaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo ari mu barwaje Junior Multisystem

Junior yagaragaje ububabare yanyuzemo mbere na nyuma y'uko acibwa akaboko ashima Imana-Uwo wambaye imyenda y'abaganga ni umuhanzi Sedy

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "YOU MAKE ME HIGH" YA JUNIOR NA SEDY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwase Jolie 4 years ago
    Sedy na junior rwose dufatikanije namwe mugushima Imana hanyu courage mukomerezeho





Inyarwanda BACKGROUND