Abakobwa 20 b’Ubwiza, Umuco n’Ubwenge batangiye urugendo rushya ruganisha ku kuvamo umwe uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2020 asimbura Miss Nimwiza Meghan umaze umwaka yambaye ikamba rya Miss Rwanda.
Kuri iki cyumweru tariki 09 Gashyantare 2020 abakobwa 20 bahataniye ikamba berekeje mu Mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera kuri Golden Tulip Hotel mu mwiherero w’ibyumweru bibiri.
Urugendo rw’abo barutangiriye muri Intare Conference Arena mu kiganiro bahuriyemo n’itangazamakuru hasobanurwa uko uteguye. Bose bari baherekejwe n’ababyeyi babo, inshuti n’abandi.
Umwiherero watangiye kuri uyu wa 09 Gashyantare uzasozwa ku wa 22 Gashyantare 2020 ari nabwo hazamenyakana umukobwa wambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020.
Mu mwiherero aba bakobwa baziga ibintu bitandukanye birimo amateka y'Igihugu, indangagaciro z'umuco, gukurikirana gahunda za Leta no guhura n'abantu batandukanye babunguramo ibitekerezo byabafasha mu mishinga yabo.
Ababyeyi b’aba bakobwa bemere kubasura ndetse ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa bazatumizwaho bakurikirane iri rushanwa.
Uwase Aisha [Nimero 51]
Nishimwe Naomi [Nimero 31]
Kirezi Rutaremara Brune [Nimero 17]
Mukangwije Rosine [Nimero 21]
Mutegwantebe Chanice [Nimero 21]
Irasubiza Alliance [Nimero 11]
Musana Hense Teta [Nimero 26]
Akaliza Hope [Nimero 1]
Ingabire Jolie Ange [Nimero 9]
Teta Ndenga Nicole [Nimero 35]
Umutesi Denise [Nimero 43]
Ingabire Rehema [Nimero 10]
Miss Nimwiza Meghan Nyampinga w'u Rwanda 2019
Kanda hano urebe amafoto menshi:
ABATEGURA IRUSHANWA RYA MISS RWANDA 2020 BAHAYE IMPANUNO ABAKOBWA BAHATANIYE IKAMBA
MISS MEGHAN YAHANUYE ABAKOBWA 20 BAZAVAMO UMUSIMBURA
AMAFOTO: Mugunga Evode-INYARWANDA ART STUDIO
VIDEO: MURINDABIGWI Eric Ivan-INYARWANDA TV
TANGA IGITECYEREZO