RFL
Kigali

Daniel Toroitich arap Moi wabaye Perezida wa Kenya yitabye Imana ku myaka 95

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:4/02/2020 11:28
0


Mu kiganiro n'abanyamakuru, Gideon Moi, umuhungu wa Bwana Moi, yavuze ko se yapfuye saa kumi n'imwe na 20 za mu gitondo kuri uyu wa kabiri.



Itangazo ry'ibiro by'umukuru w'igihugu wa Kenya rivuga ko ubu igihugu kiri mu cyunamo kugeza igihe Bwana Moi azashyingurirwa, ibendera ry'igihugu ryururukijwe kugeza mu cya kabiri.

Bwana Moi yari amaze igihe arwaye.Yari umunyepolitike uvugwa neza n’abaturage kurusha uwamubanjirije Jomo Kenyatta,

Yahawe izina ry’irihibano rya "mwarimu wa politike" Moi yavutse itariki 2 z'ukwa cyenda 1924 avukira mu muryango w’abahinzi Yabanje kwitwa Torotich arap nyuma aza guhitamo izina rya Daniel igihe, aho yigaga mu mashuri abanza, yabatizwaga n’abihaye Imana

Yari umwe mu banyepolitike bake bo muri Kenya batava mu moko abiri makuru, ay'aba Kikuyu n'aba Luo. Yari umu Tugen, wo muri bumwe mu bwoko buto bwo muri Kenya, bw'aba Kalenjin.

Yabaye umwarimu  ku ishuri rya Government African School mu 1945 aza nokuba umuyobozi waryo nyuma y’umwaka umwe

Yaje gukomeza gutera imbere kugeza ubwi abaye umukuru w’igihugu

Kugeza ubu Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania, Petero Nkurunziza w'u Burundi na Abiy Ahmed minisitiri w’intebe wa Ethiopia nibo bamaze gutangaza ubutumwa bwabo bwihanganisha umuryango wa Moi.

Bwana Magufuli yanditse kuri Twitter ko mu izina rya leta no mu izina ry’Abatanzania bose "yihanganishije perezida Uhuru Kenyatta n’Abanyakenya bose kubera urupfu rwa Daniel Toroitich arap Moi".

Ati: "Abatanzania tuzamwibukira ku muhate we wo kutubanisha neza na Kenya no gutangiza Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ".Perezida Petero Nkurunziza w’u Burundi nawe yatangaje ko “yifatanyije n’Abanyakenya n’abanyafurika kwihanganisha umuryango wa Daniel arap Moi”

Undi watanze ubutumwa bwihanganisha Abanyakenya ni Gen. Maj. Evariste Ndayishimiye, umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi ku mwanya w’umukuru w’igihuhugu.

Yanditse kuri Twitter ko Moi "yayoboranye ubwenge n’ubushishozi. Yatsuye umubano wa Kenya n’ibindi bihugu”.

Bwana Ndayishimiye avuga ko yubashye umurage asize kandi ababajwe n’urupfu rwe....

Src: BBC

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND