RFL
Kigali

Nel Ngabo mu ndirimbo nshya "Nzagukunda" yaririmbye ku musore utizeza ibitangaza umukobwa-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/01/2020 14:54
1


Kuri uyu wa kane tariki 30 Mutarama 2020 umuhanzi Nel Ngabo ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Kina Music, yasohoye indirimbo nshya yise “Nzagukunda” y’iminota ibiri n’amasegonda.



Uyu muhanzi azwi mu ndirimbo nka “Why”, “Nzahinduka”, “Byakoroha”, “Ya motema” yakoranye na Platini ndetse na “Ntibikabe” yakoranye na Butera Knowless.

Muri iyi ndirimbo nshya Nel Ngabo yishyira mu mwanya w’umusore wakunze akavuga ko yahiriwe kuko atiyumvishaga ko yakundana n’umukobwa 'umeze nkawe'. Ati “kuri njye byari nk’inzozi gukundana n’umuntu nkawe’. Avuga ko ari we mugabo wishimye kurusha abandi ku Isi.

Uyu musore abwira umukunzi we ko atamusezeranya ijuru kandi ko nta byamirenge afite yamuha ahubwo ko azakomeza kumukunda kugeza ku iherezo ry’ubuzima.

Nel Ngabo aherutse kuririmba mu gitaramo cya East African Party cyabaye ku wa 01 Mutarama 2020. Ni umwe mu bahanzi kandi bashobora kuzaririmba mu gitaramo umuhanzi Igor Mabano azamurikiramo Album yise “Urakunzwe”.

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Producer Ishimwe Clement. Ni mu gihe amashusho yafashwe anatunganwa na Meddy Saleh. Gitari yumvikanamo yacuranzwe na Jules Hirwa.

Umuhanzi Nel Ngabo yasohoye indirimbo nshya yise "Nzagukunda"

Nel Ngabo aherutse kuririmba muri East African Party 2020 asanganiye Knowless ku rubyiniro

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "NZAGUKUNDA" YA NEL NGABO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kevin3 years ago
    Ndagukund cyan byogusara





Inyarwanda BACKGROUND