RFL
Kigali

Abategura Miss Rwanda bikomye abibasiye Uwase Aisha wavuze uko yasambanyijwe akiri muto

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/01/2020 9:01
0


Ku mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki 28 Mutarama 2020 ubuyobozi bw’Irushanwa rya Miss Rwanda bwasohoye itangazo buvuga ko bubabajwe no kuba hari umubare munini w’abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bibasiye mu buryo bukomeye Uwase Aisha wavuze uko yasambanyijwe afite imyaka itandatu.



Iri tangazo rivuga ko ibi byose byaturutse ku kuba uyu mukobwa ufite nimero 51 mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020 yaratanze ubuhamya bw’uko yafashwe ku ngufu afite imyaka itandatu y’amavuko n’umusore wakoraga mu rugo rwabo.

Abategura iri rushanwa bavuze ko bababajwe n’ibiri kuba kuri uyu mukobwa kandi ko bifatanyije nawe.

Bavuze ko zimwe mu ndangagaciro z'ibanze za Miss Rwanda ari ‘uguha abakobwa ingufu n’uruvugiro bakagira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikabafasha kugera ku nzozi zabo zose mu buzima’.

Uwase avuga ko inkuru y’ubuzima bwe yatekereje kuyihuza n’ubukangurambaga bwo gusaba abakobwa bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kugera ikirenge mu cye bakavuga kuko ‘biruhura’.

Yavuze ko ikamba rya Miss Rwanda 2020 ryamufasha gushyira mu ngiro uyu mushinga we.

Avuga ko yatanze ubu buhamya kugira ngo afashe n’abandi bahuye n’iri hohoterwa gutobora bakavuga. Avuga ko atari guceceka kugeza igihe umwana we n’umwuzukuru nabo bazafatwa ku ngufu.

Uwase Aisha ari mu bakobwa 54 bazavamo 20 bazajya mu mwiherero w’ibyumweru bitatu w’irushanwa rya Miss Rwanda 2020. Ibirori byo guhitamo aba bakobwa bizaba ku wa 01 Gashyantare 2020 i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha.

Soma: Uwase Aisha yavuze uko yafashwe ku ngufu afite imyaka 6 ashaka kwiyahura

Mu gihe uguze itike mbere y’umunsi w’ibi birori kwinjira mu myanya isanzwe ni 2,000 Frw na 4,000 Frw mu myanya y’icyubahiro. Ku munsi nyirizina kwinjira mu myanya isanzwe ni 3,000 Frw naho mu myanya y’icyubahiro ni 5,000 Frw.

Ushobora kugura itike yo kwinjira muri ibi birori wifashishije uburyo bwa Mobile Money aho ukanda *182*8*1*33311# ugakanda ‘Yes’.

Nyampinga w’u Rwanda wa 2020 azahembwa imodoka nshya ya Suzuki Swift izatangwa na Rwanda Motor, umushahara wa buri kwezi azajya ahabwa na African Improved Food ungana n’amafaranga ibihumbi 800 n’ubufasha bw’amafaranga azajya ahabwa na Ecobank, ticket y’indege yo kujya Dubai azahabwa na Multi Design Group.

Igisonga cya mbere azahembwa miliyoni imwe n'ibihumbi 200 na Multi Design Group ari nayo izajya imuhemba buri kwezi. Uzatorwa nka Nyampinga ukunzwe (Miss Popularity) azahita aba umufatanyabikorwa wa MTN Rwanda aho azahembwa miliyoni imwe n’igice.

Multi Design Group Ltd ni imwe mu baterankunga bashya bagaragaye muri iri rushanwa rya Miss Rwanda 2020. Ni sosiyete imaze imyaka 10 ikorera ku butaka bw’u Rwanda itanga serivisi nyinshi zinyuranye zirimo; kugena agaciro k'imitungo itimukanwa; gucunga imitungo itimukanwa; guhuza abagura, abagurisha, abakodesha inzu n'ibibanza; muri Kamena 2019 yafunguje isoko rusange kuri internet www.mdgrou.com 

Inkuru bifitanye isano: MIGEPROF ishyigikiye Uwase Aisha uri muri Miss Rwanda wavuze uko yafashwe ku ngufu akiri muto

Uwase yatanze ubuhamya bw'uko yafashwe ku ngufu afite imyaka itandatu y'amavuko

Uwase Aisha ari mu bakobwa batandatu bahagarariye Intara y'Iburengerazuba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND