RFL
Kigali

MIGEPROF yashyigikiye Uwase Aisha uri muri Miss Rwanda 2020 wavuze uko yafashwe ku ngufu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/01/2020 18:39
0


Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF) yagaragaje ko ishyigikiye Uwase Aisha uri mu bakobwa 54 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2020, watoboye akavuga uko yafashwe ku ngufu afite imyaka itandatu y’amavuko.



Ku wa Gatandatu tariki 25 Mutarama 2020 Uwase Aisha ufite nimero 51 mu irushanwa rya Miss Rwanda yatangarije Televiziyo y’u Rwanda uko yafashwe ku ngufu n’uwari umukozi w’iwabo akavuzwa n’umuryango we ariko agasigarana ibikomere ku mubiri no ku mutima.

Yavuze ko yateye intambwe yo kwatura ihohoterwa yakorewe nyuma y’uko aganiriye n’umuganga akabibwira n’inshuti ye y’umukobwa biganaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye akumva araruhutse muri we.

Uyu mukobwa avuga ko inkuru y’ubuzima bwe yatekereje kuyihuza n’ubukangurambaga bwo gusaba abakobwa bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kugera ikirenge mu cye bakavuga kuko ‘biruhura’.

Yavuze ko ikamba rya Miss Rwanda 2020 ryamufasha gushyira mu ngiro uyu mushinga we. INYARWANDA yasohoye iyi nkuru tariki 26/01/2020 ahagana saa tanu z’ijoro n’iminota 47’ inashyirwa ku mbuga nkoranyambaga zayo nka Facebook, Twitter ndetse na Instagram.

Abatanze ibitekerezo kuri konti ya Instagrama ya INYARWANDA, bashimye Uwase Aisha wagize ubutwari bwo kuvuga uko yafashwe ku ngufu abandi bavuga ko yatanze ubu buhamya kugira ngo ashyigikirwe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020 azabashe kuboneka mu bakobwa batwara ikamba.

Abandi bakoresheje amagambo akomeretsa umutima atatambutswa muri iyi nkuru bagaragaza ko Uwase Aisha yatanze ubu buhamya ‘ashaka ngo bamugirire impuhwe bamutore’.

Ukoresha izina rya Manzi Higiro Gisele we yashimye Uwase ‘ku bwo kuvugira benshi byabayeho ariko bagatinya kuvuga. Yunzemo ati "Uri intwari kandi uri umunyembaraga".

Amina Umuhoza yanditse avuga ko yatunguwe n’uburyo abantu bafashe Uwase Aisha wagize ubutwari bwo kuvuga ibyamubayeho. Avuga ko ntawe ukwiye kumva ko ‘Uwase ari kwishyira ku karubanda’ yibaza igihe kizashira kugira ngo abafashwe ku ngufu batangire kuvuga.

Yashyimye Uwase Aisha ndetse anavuga ko amushyigikiye mu rugendo rwe. Fiona Kamikazi Rutagengwa yavuze ko bibabaje kuba abari abavumira ku gahera Uwase Aisha ari abakobwa. Ati “Nta kintu giteye agahinda (…) nko kuba ari abagore/ abakobwa bari kwandika ibintu nk’ibi. Ubu bumva bicaye munsi y’irihe juru ribashyira kure y’ibyo uyu Aisha yaciyemo?”

Arthur Kaneza we yagize ati “Ariko abantu ni abagome… Umuntu arirekuye abatekerereza ibyamubayeho bamwitura ibitutsi? Ese ubwo baba bazi ko gukora ibyo yakoze bisaba ubutwari? Kandi wasanga ababimubwira barahuye nabyo bakaba bicaranye ibikomere we arwana no gukira. Ndababaye.”

Uwase Aisha yavuze ko yatanze ubu buhamya kugira ngo afashe n’abandi bahuye n’iri hohoterwa gutobora bakavuga. Avuga ko atari ‘guceceka kugeza igihe umwana wanjye n’umwuzukuru nabo bazafatwa ku ngufu’.

Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF) yashimye bikomeye Uwase Aisha wagize ubutwari bwo kuvuga ihohoterwa yakorewe.

Iyi Minisiteri yavuze ko abantu bakwiye kugira umuco wo kuvuga ibyababayeho ndetse ukora ihohoterwa wese agashyikirizwa ubutabera.

Bati “Aisha wakoze kwatura ukavuga. Ni ishingano ya buri wese kuvuga ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Twamagane abakora ibyo byaha dufashe ababikorerwa"

Inkuru bifitanye isano: Miss Rwanda 2020: Uwase Aisha yahishuye uko yafashwe ku ngufu afite imyaka 6 ashaka kwiyahura

Uwase Aisha yavuze uko yafashwe ku ngufu afite imyaka itandatu y'amavuko








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND