RFL
Kigali

Miss Rwanda 2020: Uwase Aisha yahishuye ko yafashwe ku ngufu afite imyaka 6 ashaka kwiyahura

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/01/2020 23:47
9


Uwase Aisha uri mu bakobwa 54 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2020 bazavamo 20 bazajya mu mwiherero, yahishuye ko ku myaka itandatu y’amavuko yafashwe ku ngufu n’umukozi wakoraga iwabo.



Uyu mukobwa w’imyaka 19 y’amavuko ufite nimero 51 mu irushanwa afite umushinga wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina abahuye naryo bakatura kugira ngo bagaragaze ingaruka rigira ku muntu urikorewe ndetse nabo bakire ibikomere.

Uwase yabwiye Televiziyo y’u Rwanda binyuze mu kiganiro ‘Zoom in’ kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Mutarama 2020, ko yahisemo gukora kuri uyu mushinga muri Miss Rwanda kuko ari inkuru n'ubuzima bwe,  ati "Ni inkuru y’ubuzima bwanjye".

Yavuze ko yafashwe ku ngufu afite imyaka itandatu bimugiraho ingaruka ku mubiri, ku mitekerereze n’ubwo yari akiri umwana.

Yafashwe ku ngufu abyutse ari kumwe na nyina. Umukozi wakoraga iwabo yaramuhamagaye amubwira ko hari icyo agiye kumwereka.

Uwase avuga ko yakuze atozwa n’iwabo kubaha ari nayo mpamvu yumviye yitaba umukozi wari mukuru anamurusha imbaraga. Ntiyibuka neza imyaka uyu mukozi wo mu rugo yari afite.

Ati “…Mfite imyaka itandatu nanjye nagize ikibazo cyo gufatwa ku ngufu bingiraho ingaruka yaba ku mubiri, ku mitekerereze. Icyo gihe nari umwana. Yego ababyeyi baramvuza birashira ariko bihita birangirira aho.”

Umuryango we wakoze uko ushoboye uramuvuza baruhutsa umutima ko nta ndwara yandujwe ariko ‘biriya bintu birangiza no mu mutwe’.

Yishimira ko mu Rwanda hari amategeko ahana abanyabyaha akavuga ko n’uyu mukozi wo mu rugo yafashwe.

Imyaka yakomeje kwicuma ibikomere bikomeza kuba bibisi ku buryo hari n’igihe yamaze ukwezi arwaye afite ihungabana bitewe n’uko ‘umubiri uba warateshejwe agaciro’.

Gufatwa ku ngufu akiri umwana byatumye atisanzura mu bandi banyeshuri bigaga ku kigo kimwe.

Inshuti ze n’abandi bamwiciyeho bamuryanira inzara ku ishuri bamuvuga ubutitsa ‘nyine ukumva birababaje’.

Yavuze ko hari igihe kigera agahinda kagashira, kwigunga bikagabanuka ndetse no gutekereza kwiyahura ‘ukumva nacyo bimaze mu buzima’.

Uyu mukobwa avuga ko yatumbiriye ejo heza hazaza kugira ngo uwamuhemukiye atishimira ko yageze ku cyo yashakaga.

Uwase Aisha ari mu bakobwa 54 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2020

Yiga mu mashuri yisumbuye yajyaga asuka amarira atazi uko bigenze asomye kuri internet asanga ni ingaruka zo gufatwa ku ngufu.

Yaganiriye n’umuganga bituma atangira kubwira inshuti ze ibyamubayeho. Ngo ataraganira n’uyu muganga yafatwaga n’ikiniga atarasoza kuvuga inkuru ye.

Yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yarwariye ku ishuri yanzura kubwira umukobwa bari inshuti ibyamubayeho akiri umwana.

Uwo munsi yumvise muri we aruhutse ndetse yiyemeza kuvuga inkuru ye kugira ngo n’abandi bahuye n’iri hohoterwa batinyuke bavuge.

Guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020 avuga ko kuri we ari nzira nziza yo gukoresha kugira ngo agere kuri benshi bahuye n’iri hohoterwa.

Afatira urugero kuri Oprah Winfrey nawe wafashwe ku ngufu akabwira Isi yose ibyamubayeho.

Ntazi neza niba uwamufashe ku ngufu yarafunguwe gusa ngo yamaze kumubabarira kandi arifuza kuzaganira nawe.

Uyu mukobwa afite inzozi z’uko ku myaka 40 y’amavuko azaba afite benshi bamufatiraho urugero. Muri Werurwe 2020 uyu mukobwa aratangira kwiga itangazamakuru.

Uwase Aisha uhatanye muri Miss Rwanda 2020 yahatanye mu irushanwa rya Miss Supranational 2019 no muri Miss Rwanda 2019. Asanzwe anamurika imideli mu bikorwa bitandukanye.


Uyu mukobwa usanzwe ari umunyamideli yavuze ko yafashwe ku ngufu afite imyaka itandatu y'amavuko

Uwase yahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019

Yavuze ko muri we yiyakiriye kandi ko yababariye uwamufashe ku ngufu yifuza no guhura nawe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Oliver le Grand4 years ago
    Sorry dissi miss sinarimbizi pole Sana kbs😭😭😭😭😭😭
  • Nshuti4 years ago
    @Aisha. Pole sana kandi wihangane. Komera utwaze, nkwifurije amahirwe menshi muri Miss Rwanda 2020. Ubutaha nyabuna ujye wibuka ko ukyri kose ntabwo ari byiza kukuvuga, the future is uncertainty kandi is not prommissable, your may be bright but don't focus only on this event of Miss Rwanda 2020. Tout verite n' est pas bon à dire. Be blessed.
  • Francisoleila4 years ago
    Ferestation gutanga imbabazi it's good
  • Teta 4 years ago
    Izo mbaraga umaze kugaragaza numutima uharanira kubabarira ninacyo kizakugeza Kure. Tukuri inyuma. Ndizera ko benshi bagenda bahura ni iki kibazo bazabona ko ubuzima bukomeza, ubabera ikitegerezo. Ibi byananiye benshi!
  • Laura4 years ago
    Aïsha, waba Miss utamuba, urakoze gufungurira abandi bakobwa n'abagore amarembo bakabasha kuvuga iby'ababayeho. Komera twaza gitwari wihanganire ibibi bikuvugwaho aka kanya, uri intwari.
  • Christine4 years ago
    You re strong woman and very courageous.Sending you love&light.
  • Alias4 years ago
    Ihangane mukobwa mwiza. Kandi uwo mukozi wakoze ibyo nawe umubabarire kuko nibe nawe yari umwana nkawe nubwo mutanganyaga imyaka. Bagabo mwabuze isoni, mujye musoma mwumve urupfu mutwicira abana, mwica ababa b' u Rwanda. Ababaye ba mucutsumumpe twose bakwiye kutubabarira kuko ibikomere by' abana bacu ntaho bizageza u Rwanda.
  • Peter✌️4 years ago
    Pole sana mukobwa mwiza, Ariko rero iyi message ndizera ko yageze ku babyeyi benshi ,nta mpavu yo gukoresha umukozi w’umuhungu mu gihe cyose ufite umwana w’umukobwa iwawe,na nakeka ko kur’ubu ntaho bikiba! I wish you all the best beautiful lady... Ikamba niryawe,ufite byinshi byo gufasha according to what happened to you✋✌️❤️
  • Dative4 years ago
    Mana we ,wamukobwawe uri intwaripe





Inyarwanda BACKGROUND