RFL
Kigali

Rita Ange Kagaju na Mike Kayihura baririmbye ku mukobwa wazinutswe amafuti y'umukunzi we-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/01/2020 12:23
1


Umuhanzikazi Rita Ange Kagaju uririmba anicurangira gitari, yasohoye indirimbo nshya “You” yakoranye n’umuhanzi w’umuhanga Mike Kayihura.



Rita azwi cyane mu ndirimbo nka “Jamaa”, “No Offense” n’izindi. Iyi ndirimbo nshya yayisohoye ku mugoroba w’uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama 2020.

Mike Kayihura aririmba abwira Rita Ange Kagaju ko yisubiyeho akamusaba ko bakongera gusubirana ariko undi akamusubiza ko yamwihanganiye igihe kinini arambiwe gukomeza kubabazwa.

Kagaju yabwiye INYARWANDA, ko iyi ndirimbo ibimburiye izindi azashyira kuri Album ateganya kwita ‘Rita’ izasohoka ku wa 08 Werurwe 2020.

Akomeza avuga ko izindi ndirimbo yakoze mbere zitazajya kuri iyi Album kuko ubu afite izigera ku munani zamaze gutunganwa.

Kagaju avuga ko akorana indirimbo na Mike Kayihura bwamwaguye mu ntekerezo kuko yamwigiyeho gutuza ku murimo no ‘kubaha abo muhuriye mu gikorwa runaka ukabatega ugutwi kandi ntiwiharire ibitekerezo ahubwo ukabisangiza.’

Uyu mukobwa yavuze ko akunda umuziki wa Mike Kayihura ari nayo mpamvu yamwiyambaje muri iyi ndirimbo aho yashatse gukora ikintu gishya atigeze akora akaririmba indirimbo iri mu njyana ya Rhumba.

Ati “Nkunda umuziki wa Mike kuko numva injyana ye n'iyanjye hari aho bihuriye. Guhuza imbaraga rero tugakora ikintu gishya ntigeze nkora na we atigeze akora twumvaga byaba byiza cyane.”

Yavuze ko Mike Kayihura ari umuhanzi w’umuhanga kandi ugira ibitekerezo byinshi by’ingirakamaro.

Mu buryo bw'amajwi iyi ndirimbo "You" yakozwe na Producer Danny Beats uri mu bagezweho.

Rita Ange Kagaju wasohoye indirimbo "You" yavuze ko Mike Kayihura yamufashije kwisanga mu njyana ya Rhumba

Mike Kayihura wakoranye indirimbo na Rita Ange Kagaju ni umuhanzi w'umuhanga mu miririmbire umaze kuririmba mu bitaramo bikomeye

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "YOU" YA RITA ANGE KAGAJU NA MIKE KAYIHURA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kaka4 years ago
    Ni sawa kabisa





Inyarwanda BACKGROUND