RFL
Kigali

Niyo Bosco na Davis D bazaririmba mu gitaramo cyatumiwemo Joeboy

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/01/2020 13:39
0


Umuhanzi Niyo Bosco ufite ubumuga bwo kutabona ndetse na Davis D bazaririmba mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyatumiwemo umunya-Nigeria Joeboy ukunzwe mu ndirimbo “Baby” n’izindi.



Iki n’icyo gitaramo cya mbere cya Kigali Jazz Junction kibimburiye ibindi muri uyu mwaka wa 2020. Cyanatumiwemo itsinda rya Neps Dj rivangavanga umuziki mu bitaramo bitandukanye ndetse na Makumbi Sound.

Joeboy yemejwe gutaramira i Kigali nyuma y’uko ahigitse mu matora yo kuri internet umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Innocent Didace Balume wiyise Innoss'B ndetse n’umunya-Kenyakazi Stella Nyambura Mwangi wahisemo gukoresha izina rya Stella Mwangi [STL] mu muziki.

Uyu muhanzi azasangira urubyiniro na Niyo Bosco ukunzwe mu ndirimbo “Ubigenza ute?” ndetse na Davis D uherutse gusohora amashusho y’indirimbo “Dede”.

Joeboy yavutse ku wa 21 Gicurasi 1997, yujuje imyaka 22 y’amavuko. Yavutse yitwa Joseph Akinfenwa Donus akorana n’inzu zireberera inyungu z’abahanzi nka Banku Music n’izindi.

Uyu musore uherutse gusohora Album ‘Love&Night’ ni umwe mu bahataniye ibihembo bya ‘The Headies Award for Next Rated’. Yakunzwe mu ndirimbo nka ‘Bad Girl’ yasohoye mu 2017, ‘Don’t call me back’, ‘All For you’

Joeboy aherutse gusohoka ku rutonde rwa BBC rw’abahanzi bo kwitega mu 2020. Iki kinyamakuru cyavuze ko uyu musore yatangiye guhangwa amaso na benshi abicyesha indirimbo ye yise ‘Baby’ imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 18 ku rubuga rwa Youtube mu gihe cy’amezi icyenda imaze isohotse.

Ni umuhanzi w’umuhanga ufite ijwi ryihariye rimufasha gutanga ubutumwa mu njyana ya Afrobeat na Pop yashyize imbere. Amaze gukorera ibitaramo bikomeye mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika ndetse yanaririmbiye mu Bwongereza.

Umuhanzi Joeboy watumiwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction

Umuhanzi Niyo Bosco ufite ubumuga bwo kutabona agiye kuririmba muri iki gitaramo nyuma yo gutanga ibyishimo mu nama ya CAX

Davis D ukunzwe mu ndirimbo "Dede" azaririmba mu gitaramo cya mbere muri uyu mwaka cya Kigali Jazz Junction

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BABY' YA JOEBOY

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND