RFL
Kigali

Abazunganira Donald Trump mu mategeko bahawe urubuga mu rubanza rugamije kumweguza

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:26/01/2020 9:35
0


Kuri uyu wa Gatandatu mu rubanza rwo kweguza Donald Trump ni bwo abamuburanira bahawe urubuga. Aba bamuburanira bahawe urubuga nyuma yuko abamushinjaga bamaze iminsi itatu bageza ibirego byabo ku mutwe w’abasenateri.



Nyuma yuko inteko Nshingamategeko umutwe w’intumwa za rubanda batoreye ndetse bakemeza ingingo zikubiyemo ibirego bashinja Trump, igihe cyari kigeze ngo impande zombi zumvwe mu rubanza. Abademokarate baturutse mu mutwe w’intumwa za rubanda bamaze imnsi itatu batanga ubusobanuro ku ngingo zikubiyemo ibirego barega Donald Trump. Kuva kuri uyu wa Gatandatu abarengera Trump ni bo bari bagezweho.


Twibutse abantu ko mu birego uyu Muperezida wa Amerika aregwa harimo no gukoresha ububasha afite mu nyungu ze. Umutwe w’intumwa za rubanda, wiganjemo abava mu ishyaka ry’Abademokarate, wamaze gutakariza icyizere uyu Muperezida. Yewe no mu matora yagombaga kwemeza izi ngingo ko zazajyanwa mu rubanza imbere y’umutwe w’abasenateri, uyu mwanzuro watowe ku bwiganze bwa 228 ku 193. 


Abakurikirana ibya poritiki yo muri iki gihugu basanga ko uru ari urugamba abademokarati batangije, kubwo kugira intebe nyinshi mu mutwe w’intumwa za rubanda ni byo byatumye uyu mwanzuro wavuzwe haruguru utorwa. 


Ese ibyabaye mu mutwe w’intumwa za rubanda ni byo biza kwisubiramo kuri iyi nshuro mu rubanza ruri kubera mu nteko y’umutwe w’abasenateri? 


Umutwe w’abasenateri wiganjemo abakomoka mu ishyaka ry’abarepeburikani rya Trump, ibyo bigasobanura ko aba bashobora kudatora umwanzuro wo kweguza Donald Trump ku nshingano ze. 


Uhagarariye abasenateri bava mu ishyaka ry’abademokarati, Chuck Schumer mu magambo ye yatangarije itangazamakuru ko bagenzi be bo mu ishyaka ry’abarepeburikani batashakaga gutega amatwi ibirego baregaga Trump. Yongeyeho ko bose babaga bubitse imitwe mbega bagaragaza ko barambiwe kumva. 


Uhagarariye abunganira Perezida Trump ari we bwana  Jay Sekulow, yatangaje ko ibirego Trump aregwa ko ari amanjwa. Ntiyatinye kugaragaza ko ibi ntaho bihuriye no gukoresha  nabi ububasha ahabwa. Yongeyeho ko uru rubanza rugamije gusiga icyasha Trump no guteza akavuyo mu matora ya perezida ategerejwe muri uyu mwaka. Twibutse abantu ko indunduro  y’ uru rubanza, abasenateri ari bo bazatora ko Trump yakweguzwa cyangwa yaguma ku mirimo ye. 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND