Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abanyarwanda by’umwihariko abakora ingendo zambukiranya imipaka, kwirinda icyorezo cya Novel Coronavirus kuri ubu kimaze guhitana benshi mu gihugu cy’ubushinwa
MINISANTE itangaje ibi nyuma y'aho ishami
ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, ryemeje amakuru avuga ko bimwe mu
bihugu byo ku mugabane wa Asia nk’Ubushinwa, icyi cyorezo kihibasiye ndetse ngo
abarenga 296 kimaze kubahitana
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Ministre w’ubuzima
Diane GASHUMBA yasabye abanyarwanda bose kwirinda iki cyorezo kuko gikwirakwira
vuba ati“ icyo dusaba abanyarwanda ni ugukomeza kwirinda nkuko tumaze iminsi
twirinda Ebola, dukomeze kwirinda cyane kujya ahari icyorezo kuko iyi ni
indwara yandurira mu mwuka,gusa ku mugabane wa Africa ntago icyi cyorezo
kirahagera ariko ni uguhora abantu birinda kugirango tutazagerwaho n’iyi virus”
Akomeza avuga ko kuri ubu hari gushyirwa imbaraga
nyinshi mu kurwanya iki cyorezo aho cyagaragaye kandi ko hakwiye igenzura mu
bantu bakoresha indege, abambukiranya imipaka no gukaza isuku ahantu hose
Ibimenyetso by’indwara ya Coronavirus birimo kugira umuriro, gukorora no guhumeka nabi. Abenshi mu
bagaragayeho iyi ndwara ni abagiye mu isoko barangurizamo amafi n’amatungo muri Wuhan mu ntara ya Hubei mu Bushinwa
TANGA IGITECYEREZO