RFL
Kigali

Ukraine: Umwana w’imyaka 8 yahanutse kuri etage ya 9 ahita apfa kubera uburakari yatewe n’ababyeyi be

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:23/01/2020 14:45
0


Gukubita umwana by'indengakamere byatumye yanga ubuzima ahitamo kwiyahura ahita apfa ako kanya.



Ibi byabereye i Enerhodar, mu Majyepfo ya Ukraine ubwo umwana muto w’umuhungu witwa Anton ufite imyaka 8 gusa yavaga ku ishuri yagera mu rugo agakubitwa by’indengakamere. Abaturanyi ni bo batanze ubuhamya bavuga ko mbere yo gukubita umwana babanje kumutonganya cyane kuko yaciye imyenda ye y’ishuri.


Umwana akimara guhanuka yahise apfa ako kanya ariko abaturanyi bavuga ko yahohoterwaga cyane biruta ibyo twabwirwa. Zhanna uturanye n’ababyeyi ba Anton yemeza neza ko uyu mwana yabanje guhohoterwa agakubitwa bikabije ati”Nyuma yo gutubitwa haciyemo akanya k’umutuzo ariko numva ni nk’aho ari ikintu kivuye hejuru kikubita hasi”


Zhanna yakomeje agira ati”Naje kurebera mu idirishya ry’igikoni cyanjye mbona wa mwana yaguye hasi mpita mpamagara polisi”


Abaganga bakihagera ntacyo babashije kuramira kuko umwana yari yamaze gupfa bitewe n’uburebure bwa etage yaturutseho, ababyeyi b’uwo mwana bahise bakurikiranwa n’inzego z’umutekano bakatirwa imyaka itanu y’igifungo bazira gufata nabi no guhohotera uwo muziranenge.

Oksana Zelenska, umuyobozi w’ikigo Anton yigagaho yemeza neza ko ababyeyi b’umwana bamufataga nabi kuko muri iyo minsi ntabwo yari akiga neza. Babyeyi ibi bibabere isomo mwige gucyahana abana ubugwaneza hato bitazabaviramo kubura ubuzima muzirikana ko umwana ari umutware ashobora gukosozwa ubugwaneza kandi akumva.

Src: Dailymail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND