RFL
Kigali

Lokua Kanza mu bagize Akanama Nkemurampaka k’irushanwa rihatanyemo abanyarwanda muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/01/2020 9:52
0


Umuririmbyi w’icyamamare ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Pascal Lokua Kanza, ari mu Kanama Nkemurampaka k’irushanwa rihuje abanyempano mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa riri kubera muri Afurika y’Epfo.



Mu ijoro ryo ku wa 06 Mutarama 2020 nibwo Abanyarwanda batandatu b’abanyamuziki bagiye muri Afurika y’Epfo bitabiriye irushanwa ry’umuziki rihuza abanyempano baturuka mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa rizwi nka ‘The Voice Afrique Francophone’.

Iri rushanwa ritegurwa n’ikigo AMPN riri kuba ku nshuro ya Gatatu aho rizahuriza hamwe abanyempano baturutse mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda. Kugeza ubu abahatanye bose baririmbiye imbere y’Akanama Nkemurampaka mu cyiciro bita 'Blinds Auditions’.  

Muri iki cyiciro abagize Akanama Nkemurampaka ntibarebana n’umuririmbyi ahubwo iyo aririmbye akanyura umwe muri bo akanda kuri 'buto' iri ku ntebe aba yicayeho ikazenguraka akamureba neza. Bijya bibaho ko uhatana ashobora kuririmba neza akanyura akanama bose bagahindukira bakamureba.

Lokua Kanza si ubwa mbere ashyizwe muri aka kanama kuko mu 2016 na 2017 nabwo yarimo. Uyu muririmbyi w’icyamamare yavutse yitwa Pascal Lokua Kanza avukira mu Mujyi wa Bukavu mu Burengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ni imfura mu muryango w’abana umunani, avuka kuri Se w’umunye-Congo na Nyina w’umunyarwandakazi. 

Mu 1964 umuryango we wimukiye mu Mujyi wa Kinshasa aho Ise Pascal watwaraga ubwato yapfiriye. Lokua yaririmbye mu rusengero igihe kinini yisunze ururimi rw’Igifaransa, Igishwali, Lingala n’izindi ndimi.

Ni umuririmbyi w’icyamamare wanabyize mu ishuri rya muzika. Yabaye umucuranzi w’abahanzi bakomeye nka Papa Wemba n’abandi.

Uretse Lokua Kanza aka kanama kanarimo Umunya-Cameroon Charlotte Dipanda wavukiye mu Mujyi wa Younde mu 1991. Ni umunyamuziki washyize imbere injjyana ya Afropop unakunze gucuranga gitari akusitike.

Indirimbo ze zinganje mu rurumi rw’Igifaransa n’ururimi kavukire rwo muri Cameroon ‘Bakaka’. 

Urugendo rw’umuziki we yarushyigikiwemo na Lokua Kanza banahuriye muri aka kanama ndetse na Papa Wemba witabye Imana.

Yafashishije mu miririmbire benshi bahanzi bakomeye barimo Rokia Traore, Axelle Red, Manu Dibanfo n’abandi.

Mu 2008 yasohoye Album ye ya mbere yise ‘Mispa’ naho mu 2014 asohora iyitwa ‘Massa’. Mu 2016 yari umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka k’irushanwa rya Vox Africa. 

Aka kanama kanarimo kandi umunyamuziki w’umufaransa Hiro Le Cog witegura gutaramira ahitwa Olympia, kuwa 02 Gashyantare 2020. Urugendo rw’umuziki we ruhera mu Mujyi wa Paris aho yabifatanyije no kubyina.

Mu biganiro bitandukanye yagiye agirana n’itangazamakuru, yavuze ko yakunze muzika biturutse ku bahanzi b’amazina azwi nka Koff Olomide, Alain Mpela, JB Mpiana Rohff, Dougg Sagga, Usher n’abandi.   

Yakunzwe mu ndirimbo nka “la danse du coq” n’izindi. Mu 2014 yasohoye Album “Arrêt de Jeu” mu 2015 asohora Album “Pona Yo” ziriho indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye.

Nayanka Bell wo muri Cote d’Ivoire nawe ari mu kanama Nkemurampaka. Yavukiye mu Mujyi wa Agboville mu 1963. Ni umuhanzikazi wasohoye Album ziriho indirimbo zikomeye hagati ya 1982 na 1984.  

Kenshi aririmba mu rurimi rw’Igifaransa n’Icyongereza. Mu 1983 yasohoye Album ‘Amio’, mu 1986 asohora Album ‘If you came to go’. Afatwa nk’umwe mu bahanzikazi bari ku gasongero mu muziki wo muri Cote d’Ivoire.

Mu 2000 yakoranye indirimbo ‘Je t’aime…moi non plus’ na Serge Gainsboung ndetse na Koffi Olomide bayiririmbye imbere y’abarenga 17,000 bitabiriye igitaramo cyabereye Palais Omnisports de Paris-Bercy. 

Muri Mata 2009 yakoze impanuka ikomeye benshi bavuga ko yapfuye ariko Imana ikinga akaboko.

Abahatanye muri iri rushanwa ntibemerewe kuvugana n’itangazamakuru ndetse umunyamakuru wifuza gukora inkuru kuri iri rushanwa yandikira ubuyobozi bwaryo anyuze kuri ‘email’.

Kugira ngo abanyarwanda biyandikishe abategura iri rushanwa bohereje mu Rwanda umuntu umwe wagiye abereka uko bigenda n’icyo bisaba. Aba banyarwanda bifataga amashusho baririmba ubundi bakohereza kuri ‘email’.

Uwiyandikisha muri iri rushanwa asabwa kuba afite nibura imyaka 18 y’amavuko kuzamura kandi ari mu bihugu 17 byitabira iri rushanwa bikoresha igifaransa. Asabwa kwifata amashusho asubiramo indirimbo mu gihe cy’iminota iri hagati y’ibiri n’itatu.

Lokua Kanza mu Kanama Nkemurampaka k'irushanwa 'The Voice Afrique Francophone'

Charlotte na Hiro Le Coq

Lokua Kanza na Nayanka Bell

Aho abaririmbi bari kugaragariza impano z'abo mu muziki

AMAFOTO: THE VOICE AFRIQUE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND