RFL
Kigali

Dore ibintu 12 ugomba kwitaho niba ushaka guhora wishimye

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:8/01/2020 10:26
0


Guhora umuntu yishimye ni ikintu kiza ndetse byifuzwa na buri wese, nyamara usanga hari abahitamo kubaho batishimye baba abakize cyangwa abakennye.



Twifashishije urubuga Elcrema twaguteguriye ibintu ugomba gukora kugira ngo uhore wiyumvamo ibyishimo mu buzima bwawe.

 

1. Ikunde ubwawe

Ntushobora kubaho wishimye mu buzima igihe utikunda. Gerageza kureka gutegereza ko abandi bantu bagukunda ahubwo wikunde ubwawe kuko niyo ntambwe yambere yo kugira ngo umuntu abeho yishimye.

2. Ita kubyo ufite

Imwe mu mpamvu ituma abantu batagira ibyishimo ngo ni uko baba badafite ibintu byinshi bagatangira kwita cyane kubyo badafite  ahubwo by’abandi. Kunyurwa n’ibyo ufite ntiwirirwe uhangayitswe n’ibyo ubonana runaka bizatuma ubaho mu buzima wishimye.

3. Gira ikerekezo cy’ubuzima

Kugira intego mu buzima no kugira ibyiyumviro by’ibyo ushaka kugeraho n’aho ugana mu buzima bituma wumva ubuzima burushijeho kuba bwiza. Gira intego mu buzima bwawe, ufate ingamba kandi uharanire kubigeraho bizatuma ubaho mu buzima bufite umurongo kandi wumve wishimye.

 

4. Hora ushaka icyaguteza imbere

Igihe uhora ufite ibitekerezo ku gushaka icyarushaho kuguteza imbere  bituma unazamuka ukishimira ubuzima ubayemo kuko uba utera izindi ntambwe ujya imbere. Gerageza guhora ushaka iterambere wishimira buri munsi.

 

5. Jya ufata akanya n’inshuti n’umuryango wawe

Ese wumva ubuzima bwaba bwiza bute igihe wihunza abantu b’ingenzi mu buzima bwawe? Hari abantu bumva ko kuba kure y’imiryango yabo bibarinda akavuyo nyamara siko bimeze kuko ntiwagira ibyishimo bitarimo abo umutima wawe wishimira. Inshuti n’umuryango bafite umwanya w’ingenzi mu mutima wawe bityo uzabasha kwishima igihe ufata akanya ukaba uri kumwe nabo mukishimana.

 

6. Fata akanya ko guseka

Guseka ni ingenzi mu buzima bw’umuntu ndetse ntamuntu useka atishimye bityo ntanumuntu useka Wabasha kubaho atishimye. Shaka akanya buri gihe useke bizagufasha kubaho wishimye. Fata igihe umarane akanya n’abantu batuma useka, usure ahantu wumva hashobora gutuma useka n’ibindi byose wumva byagusetsa ubyiyegereze bizajya bituma uhora wishimye mu buzima.

 

7. Iyiteho

Umuntu afite umubiri umwe rukumbi bityo aba agomba kuwitaho, ntabwo byakoroha ko wishima igihe nawe ubwawe utazi kwiyitaho ngo wihe agaciro. Rya neza, ukore imyitozo ngororamubiri kandi wirinde ibyakwangiza byose uzabaho wishimye kandi ufite ubuzima bwiza.

 

8. Ntukigereranye n’abandi

Ntabwo wabaho wishimye igihe uhora wigereranya n’abandi kuko buri wese burya agira iye mibereho. Hari imvugo ivuga ko bitorohera umuntu wese kubona ko ibyatsi bisa n’icyatsi kibisi. Ushobora kureba iby’abandi bikakubangamira wibwira ko uri kwiga cyangwa kwigana. Ba uwo uriwe nibyo bizagufasha kwishima. Buri wese agira ubwe buzima abamo bityo fata igihe kubwawe.

 

9. Irinde ingeso mbi

Ingeso mbi ntakindi zagufasha uretse kukwangiza ukabaho ubabaye gusa. Irinde ishyari, inda nini, gusuzugura, gushyamirana no kurarikira kuko ntakiza bikurura uretse kukubabaza gusa.

 

10. Iyegereze cyane abantu baguha agaciro

Ntukihatire kubana n’abantu bataguha agaciro ahubwo bana n’abaguha agaciro kuko bazaguha impamvu zo kwishima.

 

11. Irinde kuba imbata y’ahahise

Ntushobora gutera imbere igihe uhora wiziritse kubyahise. Ibyahise biba byarahise nyine ntacyo uba wakora ngo ugire icyo ubihinduraho. Kwizirika kubyahise bituma ubabara reba imbere abe ariho witaho.

 

12. Kora ibintu wiyumvamo

Kora ibintu ukunda kandi ufitemo impano bizatuma wumva unezerewe igihe uri kubikora.

Ibyishimo si inkuru ahubwo ushobora kugira ibyishimo by’ukuri mu buzima igihe wabiharaniye ukirinda kwikomereza ubuzima ahubwo ukabworoshya kandi ukabuha umurongo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND