RFL
Kigali

VIDEO: Urubyiruko rwize gukora capati, injugu, decoration,..rwihaye intego yo kuba ba rwiyemezamirimo ba mbere mu gihugu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/12/2019 19:17
0


Urubyiruko rukorera umurimo w’Imana mu itorero Good Shepherd Community Church riyoborwa na Rev Simon Nziramakenga rwahashye ubumenyi mu mahugurwa y'imyuga iciriritse, rwiha intego yo kuba ba rwiyemezamirimo bakomeye mu Rwanda.



Aya mahugurwa yateguwe binyuze mu giterane 'Rwanda Murika Urabagirane' cyateguwe n'urubyiruko rurenga 100 rwo mu itorero Good Shepherd Community Church (Itorero Umwungeri Mwiza) rifite icyicaro gikuru i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali ari naho yabereye. Urubyiruko rwitabiriye aya mahugurwa, rwize uko bateka capati, uko bakora injugu, uko bafunga impano n'uko bategura ahantu ibirori bibera (Decoration).

Ku wa Gatandatu tariki 14/12/2019 ni bwo aya mahugurwa yabaye, yitabirwa n'urubyiruko rwaturutse hirya no hino muri Kigali. Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa batangarije InyaRwanda.com ko bayungukiyemo byinshi bigiye kubafasha kwihangira imirimo bakiteza imbere ndetse bakanateza imbere igihugu cyabo cy'u Rwanda. Wabonaga bishimiye cyane aya mahugurwa ndetse banavuga ko bagiye guhita bashyira mu bikorwa ibyo bize.


Bamwe mu rubyiruko rwo mu Itorero Umwungeri Mwiza

Uwitonze Kevine yabwiye Inyarwanda ati "Nizemo gukora capati. Ibyo nize icyo bizamfasha mu buzima bwanjye,..ariko cyane cyane binyigishije kugira ngo yaba ari mu rugo yaba ari ahandi kugira ngo abantu bakeneye capati nazibakorera. Nabyifuzaga kuko ni ibintu wifashisha buri munsi." Abajijwe urwego yifuza kugeraho yagize ati "Urwego nifuza kugeraho kuri ibyo nabonye byo kwiga gukora capati, numva nazajya nkora capati abantu bose bifuza kuryaho. Bakajya bavuga ngo capati nziza zose uzisange kwa Kevine"

Muhoza Gatete witabiriye aya mahugurwa aturutse mu karere ka Bugesera yagize ati "Ikintu njyewe nizemo cy'agaciro cyane ni uko nta mwuga utagira icyo ugufasha, nasanze iyo umuntu yivanyemo ubunebwe akora kandi akiteza imbere. Icyo nakunzemo cyane ni uburyo bakoramo impano zitangwa mu bukwe, nabyishimiye cyane." Yavuze ko agiye gushyira imbaraga ze zose muri uyu mwuga ku buryo azaba nimero ya mbere mu Rwanda no hanze muri uyu mwuga yakunze cyane. 

Kanyana Eliane yatubwiye ko muri aya mahugurwa yizemo imyuga yose, gusa ngo yakunzemo umwe, ati "Nakunzemo gukora ama design, gukora utubati mu bikarito ukoresheje impapuro zisanzwe...Ngiye kubitangira vuba aha. Ndashaka kuzagera ku rwego abantu bose bazajya baza kubariza imitako myiza kwa Eliane Kanyana mu iduka rinini ryagutse, nsigaye ntanga ama cadre yanjye muri za Marriott". Abajijwe niba afite inzozi zo kuba nimero ya mbere mu Rwanda muri uyu mwuga yakunze cyane, yagize ati "Cyane rwose kandi nzabigeraho."

Uwera Claire umwe mu barimu bigishije uru rubyiruko akarwigisha uko bakora impano zitangwa mu bukwe, mu kiganiro na Inyarwanda.com yavuze ko afite 'Masters' ariko akaba yarasanze ari byiza gukora umwuga utandukanye n'ibyo yize mu rwego rwo guhanga umurimo. Yavuze ko bimutunze rwose. Aha ni ho yahereye asaba urubyiruko kudahanga amaso gusa kazi ko muri Biro ahubwo bagatekereza no ku myuga iciriritse yabafasha kwiteza imbere."

Asobanura impamvu bateguye aya mahugurwa yagize ati "Impamvu twabiteguye twararebye dusanga urubyiruko rwinshi rubikeneye, kubera ko abenshi usanga baragiye mu bintu bitandukanye kandi bitagize akamaro bibamarira." Bavuge Ramadhan ni we wigishije aba bana uko bakora capati. Yatubwiye ko akorera i Nyamirambo, akaba atunzwe no gukora capati dore ko bimutunze we n'umuryango we. Avuga ko ku munsi akora capati zigera kuri 300.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABITABIRIYE AMAHUGURWA Y'IMYUGA ICIRIRITSE


VIDEO: Eric Niyonkuru-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND