RFL
Kigali

MINISANTE yahuje abarimo Senderi Hit, Ama G the Black na Marina mu ndirimbo ikangurira abantu kwirinda Ebola-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/12/2019 13:51
0


Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) ifatanije n’Ishami ry' Umuryango w' Abibumbye ryita ku bana UNICEF babinyujije mu kigo cy’Igihugu cy’ubuzima, RBC bahuje umuhanzi Senderi Hit, umuraperi Ama G the Black, New Mana n’umuhanzikazi Marina Deborah mu ndirimbo “Twirinde Ebola” ikangurira abantu kwinda indwara ya Ebola



Iyi ndirimbo yashyizwe kuri konti ya Unicef, kuwa 23 Ukuboza 2019 ifite iminota itanu n’amasegonda 10’. Mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Francois Niyigena igaragaramo ababyinnyi barimo Bobo Elvis, Denis Rugema, Yvan Nova, Yvette Fasha, Manzi Celine n’abandi. 

Yaririmbyemo umuraperi Ama-G The Black uri mu bakomeye, umuhanzikazi Marina ubarizwa muri ‘Label’ ya The Mane, Senderi Hit na New Man wabaye umunyamakuru wa Flash Fm kuri ubu akaba abarizwa mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Aba bahanzi bombi baririmba bakangurira kwirinda indwara ya Ebola, bakavuga ibimenyetso bigaragaza umurwayi w’indwara ya Ebola, bagakungurira buri wese kugana ikigonderabuzima mu gihe yumvise afite ibimenyetso ndetse bagasaba kwirinda kujya mu bice birimo indwara ya Ebola. 

Bahuriza ku kuvuga ko ari ‘inshingano za buri wese kwirinda Ebola’. Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu bice bitandukanye byo mu Rwanda, igaragaza aba bahanzi bagera mu baturage bakabasangiza ubutumwa bwo kwirinda Ebola.

Bavuga ko kwirinda indwara ya Ebola bisaba kugira umuco wo gukaraba intoki; kwirinda gukora ingendo mu gace kateyemo Ebola, kujya ivuriro rikwegereye mu gihe ufite umuriro, kwirinda gukora ku muntu ufite umuriro, kwirinda gukora ku nyamaswa zo mu ishyamba zipfushije, kwirinda gukora ku muntu wishwe na Ebola no kumushyingura. 

Bavuga ko gushyingura uwishwe na Ebola bikorwa n’ababishinzwe gusa. Indwara ya Ebola yandura iyo umuntu utarandura akoze ku muntu uyirwaye cyangwa wishwe nayo. Yandura kandi iyo umuntu akoze ku nyamaswa yo mu ishyamba yipfushije. 

Ibimenyetso bya Ebola ni ukuruka no kuribwa, guhitwa, kurwara umutwe, kubabara mu muhogo, kugira ibiheri, gucika intege, kuribwa mu nda, gutukura amaso no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri.

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko ‘iyo ufite kimwe muri ibi bimenyetso ihutire kujya ku ivuriro rikwegereye cyangwa uhamagare kuri nimero itishyurwa ya 114’.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'TWIRINDE EBOLA' YARIRIMBYEMO SENDERI HIT, AMA G THE BLACK, NEW MAN NA MARINA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND