RFL
Kigali

Miss Muyango yavuye i Dubai yakirwa n’umukunzi we Kimenyi Yves-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/12/2019 8:04
1


Miss Photogenic 2019 Uwase Muyango Claudine yagarutse i Kigali mu gitondo cy’uyu wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2019, yakiranwa urugwiro n’umukunzi we w’umukinnyi Kimenyi Yves, umunyezamu w’ikipe y’igihugu na Rayon Sports.



Uyu mukobwa yari amaze amezi abiri mu atuye mu Mujyi wa Abu Dhabi aho yakoraga muri Marriott Hotel akiga i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Yavuye i Kigali kuwa 15 Ukwakira 2019. Yagiye Dubai nyuma y’uko akoreye ibirori umukunzi we Kimenyi Yves bibanziriza isabukuru y’amavuko yijihije kuwa 13 Ukwakira 2019.

Kuwa 13 Ukwakira 2019 ubwo Kimenyi yizihizaga isabukuru y’amavuko, Miss Muyango yanditse kuri konti ya instagram, avuga ati “Umunsi ku munsi wanyeretse uko uri umugisha kuri njye sinabona uko ngushimira.”    

Yabwiye Kimenyi ko kuba ari mu buzima bwe binogereza ubwiza bw’ubuzima bwe. Yavuze ko atitaye ku byo abantu babavuga ndetse n’ibyo Kimenyi yanyuzemo.  

Ati “Icyo nzi cyo ni uko ikibi kikubayeho cyinzanira urukundo rwinshi…Ndashaka kukumenyesha ko niteguye kukurwanirira kandi nkagendana nawe mu bibi byose.” Muyango yavuze ko afite icyizere cy’uko umunsi umwe abantu bazaterwa ishema nabo.

Yasabye Kimenyi kwandikana nawe amateka bagatanga urugero rwiza ku bakiri bato bakundana urutagira iherezo.

Soma: Miss Muyango yerekeje i Dubai aho yabonye akazi. Ni nyuma yo gukorera ibirori Kimenyi Yves

Miss Muyango yagarutse i Kigali nyuma y'amezi abiri abarizwa i Dubai

Uyu mukobwa yakiriwe n'inshuti za hafi

Miss Muyango Claudine yari atuye Abu Dhabi akiga  Dubai

Kimenyi Yves uri i buryo yakira umukunzi we amuha ururabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mike4 years ago
    Hi, jye Kimenyi Yves simuzi. Yaba ari uwo musore uri kumwe na miss?





Inyarwanda BACKGROUND