Intiti ya muzika y’Afurika, umusizi wasigiye isi injyana Nyafurika; Afro beat, impirimbanyi ya Nigeria, umugabo w’abagore 27! Fela Kuti. Sobanukirwa mu ncamake ubuzima bw’imyaka 58 Kuti yamaze ku isi mbere y’uko ahitanwa na SIDA, uko bwari bumeze.
Tariki 15, Ukwakira, 1934 ni bwo umuhanzi ndetse n'impirimbanyi ya Nageria; Olufela Olusegun Oludotun Ransome-Kuti, cyangwa se
Fela Anikulapo-Kuti yabonye izuba. Yavukiye muri Nigeria. Iki gihe, Nigeria ndetse
n' Afurika muri rusange byari bibonye ikirangirire muri muzika- intiti ya muzika
y' Afurika.
Ku myaka ye y'ubwana, ataratangira kwiga
ibijyanye na muzika ku buryo bwimbitse, yakunze kuba acuranga inanga (piano).
Mu mwaka wa 1959, Kuti yari atangiye amashuri ye mu bijyanye na muzika mu
ishuri ' Trinity College London'. Ahagana hagati mu myaka ya 1960, Kuti
yagarutse iwabo muri Nigeria, ashyiraho itsinda ry'abacuranzi, Koola Lobitos,
bivugwa ko ari naho haturuka iyi njyana ya Afrobeat.
Ibikorwa byo kwamamaza politiki mu muziki Fela
Kuti yakoraga, byatangiranye n'urugendo yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mwaka 1969. Aha, intekerezo ze zaganjwe n'imyumvire ya politiki ya
Malcom X ndetse n'ishyaka rizwi nka "Back Panther Party for Self-defense".
Ibyo byose, byari byaratangijwe, kandi binaharanira uburenganzira bw'abirabura. Hanyuma Kuti, nawe agaruka Afurika ngo atangize impinduramatwara
muri Nigeria y'icyo gihe.
Icyo ahanini yasabaga abaturage ba Nigeria bagenzi
be, cyari ukugaruka ku migenzereze y'abasekuru babo; kwigira no kwigirira
icyizere. Gukomeza gukora ibyo kunenga/kuvuga ibyo Leta ya gisirikare— igisirikari
ndetse na Polisi ntabwo bamuhaga amahoro, kuko akenshi yahoraga muri gereza,
yewe akanakubitwa bikomeye cyane. Cyane, bamukuraga aho yari yarashinze
acurangira, cyangwa se aho yari yarashyize urugo rwe rugari, yari yaravuze ko
rwigenga, rudafite aho ruhurira n' ubutegetsi bwa Nigeria. Aha, yahise "
Repuburika ya Kalikuta".
Ubu butaka, Leta yabufaga nk' ubwa Sodomu na
Gomora, kuko uyu mugabo yari yarahashakiye abagore 27 bari abacuranzi ndetse n'
ababyinnyi. Kuti, yari umugabo wikundira gukoresha ikiyobyabwenge kizwi nka
Marijuana, ashyigikira ugushaka abagore barenze umwe, n' ibijyanye n' imibonano
mpuzabitsina.
Mu mwaka wa 1977, ku rugo rwe hagabwe
igitero,nyuma y' umwaka nyina umubyara
nawe yitaba Imana. Ubwo muri uwo mwaka (1978), nawe yaje guhungira mu gihugu
cya Ghana,aho bivugwa ko yanahinduriyeyo amwe mu mazina ye. Bidatinze, Fela
yaje no gutangiza ishyaka rya politiki yise " Movement of People",
hanyuma aza no guhatanira kuba perezida wa Nigeria ariko ntiyasekerwa n'amahirwe. Haciyeho igihe gito, Kuti yaje gushinjwa kwigana amafaranga, afungwa
amezi 20.
Fela Kuti we wari icyamamare kubera umuziki we,
ariko akaba na magorwa bitewe n'uko Leta ye itishimiraga ubutumwa bwo mu
ndirimbo ze, ku myaka 58, tariki 2, Nyakanga, 1997, yaje kwitaba Imana bitewe
n'uburwayi n'agakoko gatera SIDA.
Src: Britannica.com, vocal.media,
newworldencyclopedia.org, fela.net
TANGA IGITECYEREZO