RFL
Kigali

Ntibisanzwe: Uruhinja rwahambwe ari ruzima rumara iminsi itatu mu butaka none rwatangiye koroherwa

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:6/12/2019 12:59
0


Uruhinja rwari rwavutse rutagejeje igihe (premature) barusanze rwahambwe mu nkono y'ibumba mu Buhinde, ubu ruri koroherwa nk'uko umuganga uri kurukurikirana abivuga.



Uwatoraguye uru ruhinja avuga ko yari agiye guhamba umukobwa we wari wavutse apfuye noneho acukura santimetero 90 agiye kumva yumva igitiyo cye  gikubise ku nkono yari irimo urwo ruhinja ihita imeneka, umwana ararira ni ko kumukuramo amujyana ku bitaro biri hafi aho ariko kuko yari arembye, mu minsi ibiri bahise bamujyana mu bitaro by’abana.


Uyu mwana yajyanywe kwa muganga hagati mu kwezi kwa cumi arembye cyane, amaraso ye yari arimo ubwandu bwinshi kandi ari macye cyane. Ubu uwo mwana amaze kugira ibiro 2 ndetse arahumeka. Kugeza ubu Ababyeyi be ntibaramenyekana bivuze ko bazamushyikiriza abamurera mu gihe kigenwa n'amategeko.

Abaganga basanze uyu mwana apima ikilo kimwe n’amagarama 100 basanga atitira cyane kubera imbeho nyinshi hamwe no kuba nta sukari yari afite mu maraso.


Muganga Khanna umukurikirana avuga ko atazi neza igihe yamaze ahambwe muri iyo nkono ariko akeka ko ashobora kuba yari amazemo iminsi itatu cyangwa ine ahambwe mu butaka ari mu nkono agatungwa n’ibinure byo mu mubiri we cyane ko basanze yari no gushobora kongera kubaho indi saha imwe cyangwa abiri iyo batamutabara.

Inzego z’umutekano muri iki gihugu zivuga ko ababyeyi b’yu mwana bashobora kuba ari bo bamwihambiye ari muzima kuko bataraza kumureba kandi byaratangajwe cyane.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND