RFL
Kigali

Ibyo kwitega mu gitaramo kizamurikirwamo Ihuriro ry'Abanyamakuru b'imyidagaduro

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/12/2019 16:55
0


Ubuyobozi bw'Ihuriro ry'Abanyamakuru b'Imyidagaduro mu Rwanda(RSJF) bwijeje ibyishimo abazitabira igitaramo cyateguwe hagamijwe kumurika ukwishyira hamwe no kunoza ubunyamwuga bw'abanyamakuru bakora muri iki gisata.



Kuri uyu wa kane tariki 05 Ukuboza 2019 Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Abanyamakuru b’Imyidagaduro, batangaje ko imyiteguro yo gukora igitaramo cyo kumurika iri huriro ryashyizwe muri uyu mwaka wa 2019 igeze kure kandi ko ibisabwa byose byamaze gutunganwa.

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru cyabereye kuri White Club nk’umuterankunga mukuru w’iki gitaramo, Murenzi Emmanuel [Emmalito], yavuze ko ari ibyo kwishimira kuba abanyamakuru b’imyidagaduro barabashije kwishyira hamwe.

Yavuze ko mu bihe bitandukanye iki gitekerezo cyagiye gitangwa ariko hakubara gishyigikira. Yijeje ko abazitabira iki gitaramo bazatahana ibyishimo kandi ko cyanateguwe mu murongo wo kugira ngo abanyamakuru b’imyidagaduro berekana itafari bashyira ku muziki w’u Rwanda

Yagize ati “Ni ukuri turashaka kwizeza abanyarwanda turashaka kwizeza bantu wese uzaza mu gitaramo y’uko ari igitaramo giteguye neza gui ni igiteguwe n’abanyamakuru bakora imyidagaduro kandi nabo bashaka gushyira imbaraga mu kuzamura umuziki nyarwanda…”

Yavuze ko iki gitaramo cyateguranwe umwihariko kandi ko ari n’umwanya mwiza wo kwagura ubufatanye hagati y’abakora ubuhanzi ndetse n’abanyamakuru b’imyidagaduro, nka zimwe mu nzego zikwiye gufatanya umunsi ku munsi.

Ati ‘Tugiye kubona impinduka ku banyamakuru bakora imyidagaduro kuko tuzagira ibintu byinshi bitandukanye yaba ari amahugurwa, kwiyungura ubumenyi kugira ngo natwe umusanzu dutanga mu myidagaduro urusheho kuba unoze.”

White Club niyo Muterankunga Mukuru w’Ihuriro ry’abanyamakuru b’imyidagaduro ndetse ni nayo Muterankunga Mukuru w’iki gitaramo, Abel Umuyobozi wabo yavuze ko mu gihe cy’amezi atandatu ashize White Club ikora bazirikana uruhare rutaziguye rw’itangazamakuru.

Yavuze ko White Club yafashe mu biganza igitaramo cy’abanyamakuru b’imyidagaduro kugira ngo berekane ko bazirikana ubufatanye bwabo n’itangazamakuru bifuza ko buzaramba.

Ati “White Club kuva yatangira aho igeze yabiteye n’itangazamakuru. Nta n’ubwo izigera itandukana n’itangazamakuru igihe cyose izahora n’abo…Iki gitaramo tukirimo ijana ku ijana n’ibindi tuzakomeza gukora namwe kuko ku ntangiriro ni mwebwe n’ibindi bizakomeza kuba uko.”

Abel yavuze ko White Club izakomeza gukorana n’Ihuriro ry’abanyamakuru b’imyidagaduro no mu bindi bikorwa bigirira akamaro umubare munini. Yijeje ko abazitabira iki gitaramo kizabera Camp Kigali kutishwa n’icyaka.

Umuraperi P-Fla uzaririmba muri iki gitaramo yavuze ko amaze iminsi ashyira hanze indirimbo zitandukanye ndetse ko no mu minsi iri imbere ashyira hanze indirimbo yakoranye na Jay Polly.

Yavuze ko yiteguye kwiyereka abafana be mu isura nshya. Ati “Ikintu nabwira abafana b’umuziki P-Fla arahari cyane kandi azaza akaze cyane.”

Umuhanzikazi Luck Koko nawe uzaririmba muri iki gitaramo yavuze ko azaririmba indirimbo ze bwite aho kuririmba asubiramo iz’abandi bahanzi nk’uko ajya abikora muri ‘karoke’.

Iki gitaramo kizarangwa n’umuziki wa ‘Live’ kuko hateguwe ‘band’ izafashishwa.

Iki gitaramo kizaba Tariki 06 Ukuboza mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village hazabera igitaramo cy’imbaturamugabo cyo kumurika ku mugaragaro Ihuriro ry’Abanyamakuru b’Imyidagaduro mu Rwanda [Rwanda Showbiz Journalist Forum].

Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye n’Urugaga rwa Muzika mu Rwanda, cyatumiwemo abahanzi batandukanye bakunzwe mu Rwanda barimo Tom Close uzakiyobora, Riderman, Fireman, PFLA, Yverry, Ruti Joel, Peace Jolis, Andy Bumuntu, Alyn Sano na Uncle Austin.

Emmalito, umwe mu bari gutegura igitaramo

Umuraperi P-FLa uzaririmba muri iki gitaramo


Umuhanzikazi Lucky Koko uzaririmba muri iki gitaramo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND