RFL
Kigali

Gaël Faye, Miss Akiwacu, Sonia Rolland baganuye ku bufatanye u Rwanda rwagiranye na PSG-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/12/2019 10:28
0


Umuraperi w'Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw'u Bufaransa, Gaël Faye, Nyampinga w’u Rwanda 2014, Akiwacu Colombe na Sonia Rolland wabaye umukobwa wa mbere wo muri Afurika wambitswe ikamba rya Nyampinga w'u Bufaransa mu 2000, barebye imbonankubone umukino wahuje ikipe ya Paris Saint-Germain n’ikipe ya Nantes kuri uyu wa Gatatu.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2019 ni bwo Ikigo cy'u Rwanda gishinzwe iterambere (RDB) cyatangaje ko cyagiranye amasezerano yagutse n’Ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Bufaransa, Paris Saint-Germain.

Ni amasezerano arimo ubucuruzi, umupira w’amaguru, kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda n’ibindi bikorwa bifatanye isano na gahunda ya #VisitRwanda.

Benshi mu banyarwanda bagaragaje imbamutima zabo ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko bishimiye guha ikaze iyi kipe mu rugendo rwo kumenyekanisha birushijeho ibyiza bitatse u Rwanda.

Miss Akiwacu Colombe uheruka mu Rwanda kuwa 16 Nzeri 2019 gutaha ku mugaragaro inzu yubakiye Intwaza i Rwamagana, yanditse kuri Twitter avuga ko yishimiye gushyigikira mu mukino ikipe ya Paris Saint-Germain nyuma ‘y’ubufatanye bw’ikirenga yagiranye n’u Rwanda muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’. Ati “Nishimiye kuba ndi umunyarwanda.”

Dr Ngarambe Francois wabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, mu Butaliyane, Portugal, Espagne na Monaco yashyize kuri konti ye ya Twitter ifoto ari kumwe na Gael Faye, Sonia Rolland n’abandi avuga ko batewe ishema no gushyigikira ikipe ya Paris Saint-Germain mu mukino yatsinzemo ibitego bibiri (2) ikipe ya Nantes.

Umuraperi Gael Faye aheruka i Kigali kuwa 19 Gashyantare 2019 ubwo yamurikaga igitabo cye yise “Petit Pays” cyahinduwe mu kinyarwanda na Olivier Bahizi Uwineza.

Amasezerano RDB yagiranye n’ikipe ya Paris Saint-Germain, avuga ko kuri sitade ya Par des Princes hazajya hacuruzwa icyayi n’ikawa by’u Rwanda guhera mu mwaka w’imikino utaha.

Avuga kandi ko iyi kipe izajya yamamaza ibirango bya 'Visit Rwanda' ku kibuga cyayo Parc des Princes no ku myenda y'abakinnyi b'ikipe yayo y'abagore.

Amashusho (Video) yashyizwe kuri konti ya ‘Visit Rwanda’ no ku rubuga rwa Paris Saint-Germain agaragaza abakinnyi b’iyi kipe nka Kylian Mbappe, Marco Verratti, Neyman n’abandi bakangurira gusura u Rwanda.

Mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2019 abakinnyi b’iyi kipe ya Paris Saint-Germain bagaragaye bambaye imipira y’ibara ry’umweru yanditseho mu mugongo ‘Visit Rwanda’ mu rwego rwo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda nk’uko bikubiye mu masezerano.

Ikipe ya Paris Saint-Germain yagiranye amasezerano n’u Rwanda yo kwamamaza ubukerarugendo ikurikira ikipe ya Arsenal FC yasinye aya masezerano muri Gicurasi 2018. Mu bihe bitandukanye abakinnyi, abatoza n’abandi baciye n’abakirimo basuye u Rwanda.

Gael Faye [ubanza ibumoso], Miss Sonia Rolland [Uwa Gatatu uturutse ibumoso] na Ambasaderi Dr Ngarambe Francois [uwa kabiri uturutse iburyo] muri sitade ya Parc des Princes

Akiwacu Colombe, Nyampinga w'u Rwanda 2014 yishimiye kuganura ku bufatanye bw'u Rwanda na Paris Saint-Germain

Umukinnyi Neymar na Kylian Mbappe bambaye umupira w'ibara ry'umweru wanditseho 'Visit Rwanda'

Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB)







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND