RFL
Kigali

Zambia: Umupilote yiswe intwari nyuma yo kugeza hasi indege yashejeshwe n'urubura ikangirika bikomeye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:27/11/2019 12:39
0

Umupilote wo muri Zambia yakoze igikorwa cyiswe icy'ubutwari ku wa mbere ubwo yagezaga ku butaka neza indege irimo abagenzi 41 yari yashegeshwe bikomeye n'urubura, binashoboka ko yakubiswe n'inkuba.



Byabaye ubwo iyi ndege ya kompanyi ya Proflight yarimo isatira umurwa mukuru wa Lusaka ivuye mu mujyi w'ubukerarugendo wa Livingstone. Iyi ndege yarimo igendera ku butumburuke bwa 5,7Km hejuru ubwo yahuraga n'urubura rukomeye rukayishwanyaguza ikizuru cyayo.

Ba nyir'indege bavuga ko umupilote yakoze ibishoboka mu gutuma indege ibasha gukomeza iyi nzira igoye no kugera ku kibuga cy'indege kitiriwe Kenneth Kaunda i Lusaka mu mahoro.

Phil Lemba, umuyobozi muri Proflight, yavuze ko yishimiye cyane kuba abagenzi bageze aho bajyaga mu mahoro. Ikinyamakuru Mwebantu cyo muri Zambia kivuga ko abagenzi bagize ubwoba bwinshi ubwo ibi byabaga:

Ikinyamakuru Daily Mail cyaho gisubiramo amagambo ya Bwana Lemba agira ati: "Indege yacu yari itwaye abagenzi 41, yakubiswe n'inkuba ahagana saa 15:20 mu gihe yarimo yegera umurwa mukuru Lusaka".

Arakomeza ati: "Kubera uko indege iteye, ntabwo yangiritse cyane, indege kandi ifite uburyo bunyanyagiza imbaraga z'inkuba iyo ziyibasiye".

Itangazo ryasohowe n'iyi kompanyi rivuga ko iyi ndege yashegeshwe cyane n'urubura ariko binashoboka ko yakubiswe n'inkuba, gusa ko iby'inkuba bigiye kugenzurwa mbere yo kwemezwa.

Umupilote wari uyitwaye yashimagijwe cyane n'abantu ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko we na bagenzi be bakoze akazi gakomeye mu bihe bikomeye by'urugendo rwo mu kirere.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND