RFL
Kigali

Mutara III Bushali, gutera ivi, indirimbo z'abarokore mu byatembagaje abantu muri Seka Live-AMAFOTO 80

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/11/2019 13:35
1


Seka Live yagarutse mu isura nshya! Yateguje abanyarwanda n’abandi abanyarwenya bakomeye bo mu mahanga n’abo mu Rwanda bashyize imbere gukuza impano yabo mu gutera urwenya, nk’umwuga ufasha benshi kuruhuka kandi bagatahana inyigisho.



Seka Live yagizwe ngarukakwezi yatangijwe kuri iki cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2019 mu gitaramo ibyishimo cyabereye muri Kigali Marriott Hotel.

Iki gitaramo cyatumiwemo umunya-Nigeria Klint Da Drunk, umunyarwenya uri mu bakomeye utera urwenya yisanishije n’umusinzi akabira ibyuya, akagaragaza gucika intege umubiri wose nk’uwasomye ku ‘mutobe’. Hari kandi umunya-Kenya Dr Ofweneke uvuga ko afite imiterere myiza kandi uberwa na buri mwenda.     

Seka Live kandi yahaye urubuga abanyarwenya bo mu Rwanda bakizamuka bo mu bice bitandukanye. Abagera kuri bane bateye urwenya bishimirwa mu buryo bukomeye n’ubwo batari bari kuri ‘affiche’ yamamaza iki gitaramo.

Arthur Nation itegura Seka Live ivuga ko ari mu rwego rwo kubafasha gutinyuka no guhagarara imbere y’umubare munini bemye kandi bakavuga ikibarimo.

Seka Live yari yahujwe n’uruvangitarane rw’umuziki rwatanzwe n’itsinda rya Nep Dejs rigezweho muri iki gihe ku buryo ntawishwe n’irungu. Bamwe mu banyarwenya batembagaje abantu muri Seka Live banifashishije Nep Djs mu ndirimbo zitandukanye, batanga ibyishimo, karahava!

Umunyarwenya Patrick watangiye ategura ibitaramo by’urwenya mu mashuri yisumbuye, yaserutse yambaye ikote, ipantalo n’inkweto z’ibara ry’umukara avuga ko byose atari ibye uretse amasogisi gusa.

Yavuze ko bamwe mu bahanzi nyarwanda bafite amazina ajya guhura n’ibyo bagiye baririmba mu bihe bitandukanye. Yavuze kuri Uncle Austin, Victor Rukotana, ageze kuri Bushali ufungiwe i Mageragere avuga ko afite indirimbo ‘Ku gasima’ yitiriye Album ye kandi ngo aho ari ‘nta matera zihaba’.

Patrick yanavuze ko amazina agezweho muri iki gihe yifashishijwe ku ngoma y’abami byaba ari ibintu bisekeje. Yatanze urugero avuga ko muri iki gihe wajya usanga hari umwami witwa Kigeri II Ndimbati, Ruganzi Ndoli Makonikoshwa, Mutara III Bushali. Ni ingingo yatembagaje benshi.

Yatanze urugero avuga ko bamwe mu bahanzi bazwiho kubyina bahawe amahirwe yo kuyobora ibigo by’amashuri kenshi imvugo zabo zajya ziherekezwa no kuvuga banabyina.

Nkusi Arthur wari umushyushyarugamba muri ‘Seka Live’ yavuze ko hashyizweho komite ishinzwe gukurikirana abatera ‘ivi’ benshi bakwisanga mu itangazamakuru basobanura uko byagenze. Yishyize mu mwanya w’umunyamakuru wagiye gutara inkuru y’uwateye ivi agatangira abaza uko byagenze. 

Uyu munyamakuru ukorera Televiziyo yatangira avuga ko abari kwerekanwa ku mashusho ari abafashwe bashinjwa icyaha cyo gutera ivi kandi ko bafatanywe n’ibimenyetso birimo nk’impeta, indabo bari bitwaje n’ibindi. Ngo ukuriye iyo komite ishinzwe gufata abatera ‘ivi’ yakangurira abakobwa n’abahungu kwirinda kugwa muri uwo mutego.      

Umunyarwenya Merci, Arthur Nkusi avuga ko ari umunyempano ukomeye yitezeho kugera kure. Uyu musore yinjiriye mu ndirimbo yumvikanamo izina rya ‘Dawidi’ kenshi avuga ko mu buryo busanzwe indirimbo igira amajwi ane ariko ngo indirimbo z’abarokore zumvikano n’irindi jwi ryitwa ‘Umukarago’. Yavuze ko hari indirimbo zimwe na zimwe abarokore bashyiramo ‘umukarago’ ukumva ni nziza kandi bakaririmba bameze nk’abatera inkuru.

Anavuga ko hari abapasiteri usanga batazi amazina y’indirimbo ku buryo ashobora gutanga urugero agasaba korali kuririmba indirimbo ‘Hari ubwoya’. Anavuga korali ibarizwamo nk’abademobe batatu yajya itera indirimbo z’Imana ikavangamo n’indirimbo zo ku rugamba.

Umunya-Kenya Dr Ofweneke yateye urwenya rwibanze ku batanga ubuhamya mu rusengero, imibyinire y’inkumi zasohokeye mu tubyiniro anagaruka ku kubwira abagore gutanga umusatsi wabo karemano, kuko ari beza cyane cyane abanyarwandakazi.     

Yavuze ko abanyarwandakazi ari beza ko nta mpamvu yo kwisiga ibirungo no kwishyiraho imisatsi y’imikorano ngo barongera ubwiza. Yatanze urugero avuga azi inkuru y’umunya-Kenyakazi wateze moto yakuramo kasike umusatsi ugasigaramo.

Dr Ofweneke yavuze ko mu nshuro zigera kuri esheshatu amaze gutaramira mu Rwanda yanyuzwe n’uburyo yakiriwe n’abanyarwanda kandi ko ntawe arabona ufite umutima mubi.

Klint da Drunk umunyarwenya wisanisha n’umusinzi, yavuze ko abanyarwandakazi ari beza kandi ko ntawe ukwiye kubishidikanyaho. Ati “Ndashaka kubabwira ko muri beza muri Afurika, nzima. Muri beza pe!” 

Avuga ko ibyo muri Nigeria byamuyoboye kuko buri muryango wose uharanira kubyara umunyarwenya. Yavuze ko mu minsi ishize yumvise indirimbo Wizkid yakoranye na Beyonce, ngo biramutungura. 

Ngo akurikije uko Wizkid aririmba n’amagambo akoresha ntiyiyumvishije ukuntu yaririmbye atuje mu ndirimbo yahuriyemo na Beyonce.       

Yavuze ko iyo witegereje usanga benshi mu bagore b’abaperezida bo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba batunze umusatsi w’umwimerere kandi ko bashatswe n’abagabo bakomeye bagombwa icyubahiro.

Asaba abanyarwandakazi guharanira kugira umusatsi w’umwimerere ntibamere nk’abanya-Nigeria bafata umwanya munini bisiga ‘iburungo’ ku buryo bishobora ku kugora kumumenya.

Umunya-Kenya Dr Ofweneke umaze imyaka icumi adakura mu rugendo rwo gutera urwenya

Klint Da Drunk yaje i Kigali yitwaje umujyanama we. Yari ahanze amaso mugenzi we Dr Ofweneke bahuriye muri Seka Live

Mugisha Clapton Kibonke, Umuyobozi wa Daymakers watangije ibiganiro 'The PunchLine' yanyuzwe n'urwenya rwa bagenzi be bahuriye mu mwuga

Umunyarwenya Joshua uri mu bagezweho muri iki gihe yari yitabiriye igitaramo cya 'Seka Live'

Byari bigoye kudaseka imbere y'abanyarwenya b'intoranwa muri 'Seka Live'

Ati "Ndabyibutse rwose ni byo!!!

'Reka mbishungure neza mbyiyumvishe'

Mazimpaka Kennedy, umubyeyi wahanze ijisho impano iri mu mwana we, Nkusi Arthur

Nyina wa Arthur Nkusi byamurenze! Ibyo yumviraga mu rugo yabibonye imbonakubone...

Dr Ofweneke, umunyarwenya utashidikanya gutura mu Rwanda

Nkusi Arthur, umunyarwenya uharanira gukuza uruganda rwa 'comedy' mu Rwanda

Seka Live.....

Klint Da Drunk, umunyarwenya Nigeria izirikana umusanzu we mu iterambere rya 'Comedy'

Uhereye ibumoso; Darest umuhanzi wo mu itsinda rya Juda Muzik, umunyarwenya Japhet na Junori ubarizwa muri Juda Muzik

Klint Da Drunk, umunyarwenya ukora uko ashoboye akagaragara nk'uwanyweye ku 'mutobe'

Yandika 'umunani' nk'uwanyweye ku gasembuye, ibintu binyura benshi.

Abira icyuya nk'uwo umusemburo warenze!

Jado umujyanama w'umuhanzi Bruce Melodie 

Peter Kagame, umugabo w'umunyamakuru Isheja Butera Sandrine wa Kiss FM

Umunya-Kenya w'umunyarwenya, Eric Omondi na Loyiso Madinga wo muri Afurika y'Epfo bategerejwe i Kigali kuwa 29 Ukuboza 2019

Uhereye ibumoso, Uwimana Ariane [Miss Congeniality 2016], umuhanzi Peace Jolis wakunzwe mu ndirimbo 'Turi beza' na Uwase Rangira D'Amour wabaye igisonga cya Gatatu cya Miss Rwanda 2016

Umunyarwenya Patrick utanga icyizere mu ruganda rwa 'Comedy' yavuze ko imyenda yari yambaye ari iyo yatiye uretse amasogisi

Divin, umunyarwenya ubarizwa muri Daymakers ya Clapton Kibonke

Mazimpaka Kennedy, umubyeyi wa Arthur Nkusi

Uhereye iburyo, Isheja Sandrine n'umugabo we Peter Kagame

Ababyeyi ba Nkusi Arthur bamushyigikiye atangiza ibitaramo by'urwenya 'Seka Live' byagizwe ngaruka kwezi

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Tonzi

Merci, umunyarwenya w'impano ikomeye

Isheja Butera Sandrine Umunyamakuru wa Kiss FM

Nta rungu ndetse nta nyota muri Seka Live

Abanyarwenya bataramirye i Kigali bakuriwe ingofero

Seka Live yasize ibyishimo mu basangiriye umugoroba muri Marriott Hotel

Byamurenze abitekerezaho!

Miss Uwimana Ariane na Miss Uwase Rangira Marie d'Amour bizihiwe cyane

Umuhanzi Peace Jolis

Umuhanzi Peace Jolis yasetse aratembagara 

Uwitonze Clementine [Tonzi] mu gitaramo cya Seka Live

Umunyarwenya Milly

Itsinda rya Nep Djs rigezweho mu kuvanga umuziki mu bitaramo

Umuhanzi Sintex yagiye muri Seka Live gushyigikira umuvandimwe we, Arthur Nkusi

Abatsindiye ibihembo muri Seka Live bahembwe

Yashyikirijwe telefoni yatsindiye avuga ko nta Telefoni yagiraga

Muthoni Fiona wabaye igisonga cya Nyampinga wa Afurika [Ubanza ibumoso]

Kanda hano urebe amafoto menshi:

AMAFOTO: MUGUNGA Evode-INYARWANDA ART STUDIO


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Liba 4 years ago
    You are special in world





Inyarwanda BACKGROUND