Kigali

Andy Bumuntu yasohoye indirimbo ‘On fire’ yakomoye ku mukobwa bahuye akamwiyumvamo mu gihe gito-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/11/2019 18:50
0


Umuhanzi Andy Bumuntu ushyize imbere muri iyi minsi injyana ya Kizomba, kuri uyu 06 Ugushyingo 2019 yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya y’urukundo yise ‘On fire’ ifite iminota itatu n’amasegonda 17’.



Kayigi Andy Dicki Fred [Andy Bumuntu] asanzwe aririmba injyana ya Blues akavangamo na Gakondo ya Kinyarwanda. Mu minsi ishize yashyize hanze indirimbo ‘Tadja’ yunganiwe na ‘On fire’ yasohoye.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Andy Bumuntu, yavuze ko mu bihe bitambutse yahuye n’umukobwa ubushuti bwabo buraguka mu gihe gito mu bintu nawe atatekerezaga. Ati “…Hari umukobwa twahuye mu gihe gito urukundo ruba rwinshi nta bitekerezaga… mu gihe gito urukundo rwa rogeye.”

Uyu mukobwa yirinze kumuvugaho byinshi gusa atangaza ko ari we wamubereye imbarutso yo kwandika iyi ndirimbo yujuje amagambo y’urukundo aryoheye ugutwi. Iyi ndiirimbo ‘On fire’ iri ku rutonde rw’indirimbo uyu muhanzi azakubira kuri album nshya azamurika muri Nyakanga 2020 mu gitaramo gikomeye.

Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aririmba ataka umukobwa akabwira Imana ko ari we yifuza kubana nawe ibihe byiza byose. Amashusho kandi agaragaza Andy Bumuntu abyinana ingwatira n’umukobwa yifashishije mu mashusho y’iyi ndirimbo.

Andy Bumuntu azwi cyane mu ndirimbo “Umugisha”, “Mukadata”, ‘Mine”, “Ndashaje” n’izindi nyinshi. Ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite ubuhanga bwihariye mu ijwi agakundirwa uburyo yabafashije gushyira ibihangano bye mu njyana ya Blues.

Andy Bumuntu yasohoye indirimbo nshya yise 'On Fire'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "ON FIRE" YA ANDY BUMUNTU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND