Bisa n’aho buri mwaka ugira ibyawo! Nk’ubu iziri imbere mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga zijyanye cyane n’umukinnyi wa Basketball Adonis uherutse gutera ivi yambika impeta umukunzi we Kathia Kamali, ariko kandi ikurikiranye n’inkuru ya Miss Mutesi Jolly uvugwa mu rukundo n’umuherwe.
Amafoto y’aba bose aracicikana cyane hirya hino, ku rubuga rwa Youtube ho huzuye ibiganiro bitagira ingano. Buri wese ufite umuyoboro wa Youtube akorera cyangwa se yashinze aragaragaza ko ari we ufite amakuru yizewe kuri buri ngingo igezweho muri iki gihe.
Hamwe n’ikoranabuhanga, ibintu byacitse, ku buryo ibyo wibwira ko uganira na mugenzi wawe mu ibanga, bitajya hanze mu gihe gito-ariko si ko bimeze.
2025, ishobora kuzaba umwaka w’udushya, ushingiye ku muvuduko w’ikoranabuhanga ndetse n’uburyo abantu bagenda bajyana naryo. Ariko kandi hirya no hino ku Isi, ibihugu bimwe byatangiye gufata ingamba zikaze mu kwirinda ko imbuga nkoranyambaga zigira ingaruka ku baturage babo.
Mu Bufaransa baherutse gufata icyemezo gikakaye, kuko ubu gufungura konti ku mbuga nkoranyambaga, bisaba ko umuntu ashyiraho Indangamuntu ye, ku buryo ibyo uzajya ukoreraho byose bizajya byigaragaza n’ubushobozi ufite mu mitekerereze.
Raporo ya State of Social Media 2023, yerekanye ko gukoresha WhatsApp mu bushabitsi no kwamamaza muri Africa biri hejuru ho 35% y’uko byifashe ahandi hose ku isi. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku nkuru z’abantu ziri kuvugwa cyane.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, aherutse kuburira abantu bakoresha nabi imbuga nkoranyambaga, atangaza ko bashobora no gufungwa kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka 10.
Ubwo yari mu kiganiro na Televiziyo Rwanda ku wa 12 Nzeri 2024, Dr. Murangira yavuze ati “Abo bantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga nabi baba bazi neza 100% ko ibyo bakora ari icyaha. Iyo babikora bihisha inyuma y’utuzina biyita ariko barafatwa kandi bagahabwa ibihano bitewe n’ibyo bakoze."
Akomeza ati “Niba ari ugutangaza ibihuha hari amategeko ahari abihana, niba ari ukwiyitirira umwirondoro w’undi, niba ari ugukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, niba ari uguhamagarira abantu kwanga abandi, niba ari ugukoresha imvugo zivangura abantu cyangwa gukwirakwiza ibikorwa by’urukozasoni, ibyo byose hari amategeko abihana kandi hazamo n’ibihano by’igifungo kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka 10.”
1.Miss Mutesi Jolly mu rukundo n’umuherwe
Ku wa Gatanu tariki 10 Mutarama 2025 nibwo ku mbuga nkoranyambaga, hakwirakwiye inkuru z’urukundo rwa Mutesi Jolly na Saidi Lugumi uri mu bucuruzi bw’imbunda mu gihugu cya Tanzania.
Hari abahise bihutira kureba mu butumwa uyu mukobwa yagiye anyuza ku rubuga rwa Instagram, haboneka zimwe muri ‘Posts’ zigaragaza ko hari aho yagiye yandika, maze agashimira ‘Saidi Lugumi’, ariko nyuma yaje kubisiba nyuma y’uko bimenyekanye.
Ariko kandi yifashishije konti ye ya Instagram, yumvikanishije ko yinjiriwe bityo ubutumwa bwanyujijweho nta ruhare yabugizemo. Bidateye kabiri, hasohotse amajwi aganira n’umusore uzwi nka ‘Godfather’, amubwira kumufasha kumenyekanisha ko ari mu rukundo n’umuherwe, kugirango abantu bamenye neza aho akura amafaranga yo kugura imyambaro ye imugaragaza mu giciro kinini.
Mu kiganiro yagiriye ku rubuga rwa X, Godfather yongeye kumvikana avuga ko yakoze amakosa akomeye yo kuganira n’umuntu atavuze mu izina (Miss Mutesi Jolly) baganira ari ku rubuga rwa X, birangira amajwi y’ikiganiro cye agiye hanze.
Ni amajwi ataratinze ku mbuga za bamwe, ariko benshi bari bamaze kuyasamira hejuru, ku buryo hari shene zimwe za Youtube yumvikanaho.
N’ubwo bimeze gutya ariko, Miss Mutesi Jolly aherutse kwandika ku rubuga rwa X, avuga ko ibivugwa ku rukundo rwe na Saidi Lugumi ari ibihuha.
Ati “Ku banyifuriza ineza bose, ndabashimira byimazeyo ku kungirira icyizere aho kunkekera ibindi, no kunyifuriza ibyiza cyane cyane muri ibi bihe by’amagambo yo gukekeranya. Urukundo ni ikintu cyiza cyane, kandi igihe cyose ruzampamagara, nzarwakira ntashidikanya kandi ku bushake bwanjye no mu buryo bunyuze umutima wanjye.”
Uyu mukobwa yavuze ko yakwifuza kugira umukunzi w’umutunzi watuma abantu bavuga. Akomeza agira ati:“Kuri mwe mwifashisha ikoranabuhanga mushaka kuntura umujinya yaba ku byerekeye gukundana cyangwa kudakundana n’umuherwe, izi ni zo mpaka nanakwifuza ko abantu bagirana ku bijyanye n’umukunzi wanjye. Nzi uburyo bwo kubakanda ahababaza kandi birigaragaza.”
2.Adonis yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga
Tariki ya 1 Mutarama 2025, yabaye idasanzwe mu rugendo rw’urukundo rwa Adonis Jovon Filer ukinira APR BBC na Uwase Katha Kamali, kuko ari bwo bahamije iby’urukundo rw’abo, imbere y’inshuti n’abavandimwe.
Ni nabwo Adonis Jovon yafashe icyemezo cyo kwabika impeta uyu mukobwa, usanzwe ari Mukuru wa Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020.
Amafoto yaracicikanye, amashusho nayo bigenda uko. Kuva ubwo ku rubuga rwa X, rwarambikanye, zimwe mu nkumi zitangira kugaragaza ko zifite amashusho y’ibanga y’uyu musore ari mu bikorwa-shimishamubiri.
Ku rubuga rwa X, bamwe batangiye kuvuga ko bafite aya mashusho, ndetse ibihumbi by’abantu byatangiye kuyasaba. Ibi byatumye Adonis yandika ku rubuga rwe rwa X, ashimangira ko atitaye kubivugwa urukundo rwe na Kathia ruhamye.
Yavuze ko abagera intorezo urukundo rwe bibeshya, kuko benshi muri bo ari ishyari bamugiriye. Ati “Ni uwa twese’ ishyari rizabamara. Ndi uwa Kathia gusa."
Uyu musore yavuze ibi, nyuma y’uko hari amashusho yasakaye bivugwa ko yohereje akoreresheje urubuga rwa Snapchat, yoherereza umwe mu bakobwa wabwiye Kathia Kamali ko uyu musore atari we gusa, kuko bamusangiye.
Nta cyemeza ko aya mashusho ari ay’uyu musore. Ariko kandi agaragaza ko umusore afashe mu ntoki igitsina cye.
Mu 2024, RIB yahagurikiye cyane abakwirakwiza amashusho y’urukozasoni, bamwe barihanijwe abandi barafungwa.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2025, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yaburiye abakangisha abandi amashusho y’urukozasoni, avuga ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Ubu butumwa ni ingenzi muri iki gihe turimo cy’ikoranabuhanga. Dufatanye kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga birimo n’icyo gukangisha gusebanya hifashishijwe amafoto y’ubwambure.”
3.Emelyse yacuritse ikibuga
Kwizera Emelyne uheruka kugaragara mu mashusho afashwe n'umuhanzi The Ben mu mayunguyungu, yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga. Ni nyuma y’uko bamwe bavuga ko bakiriye amashusho ye amugaragaza ari mu gikorwa cyo kwishimisha.
Ni amashusho bavuga ko agaragaza ko uyu mukobwa ashyira icupa rya ‘Heineken’ mu gitsina cye, ariko we ntacyo aratangaza. Nko ku rubuga rwa X, abantu bari kwandika ubutumwa bwinshi basaba inshuti zabo, kuboherereza iyi ‘video’ bakihera ijisho.
Mu kiganiro yakoze kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025, Kakooza Nkuriza Charles wamamaye nka KNC yavuze ko "RIB ikwiriye kureba abana ikabapima kuko ikigaragara bashobora kuba babikoreshwa n'ibiyobyabwenge."
Yavuze ko "Nta muntu muzima ushobora gukora ibintu nka biriya." Akomeza ati "Gutinyuka ugafata icupa rya Heineken ukajya kurishya mu manya y'ibanga muri itsinda ry'abana b'abakobwa."
KNC yavuze ko Melyse akwiye gushinjwa kwangiza imyanya myibarukiro no kuyitesha agaciro. Angelbert Mutabaruka bahuriye kuri 'Micro' za Radio/Tv1, yabwiye KNC ko hari n'izindi nkumi zijya zishyira mu gitsina ibindi bikoresho birimo n'ibiribwa.
KNC yumvikanishije ko ibiri gukorwa n'abakobwa muri iki gihe bishobora gutera abandi kwiheba, no kumva ko adakeneye undi muntu bakubakana urugo. Uyu mugabo yasabye ko Emeylse ajyanwe mu igororero, kandi bagapima ko nta biyobyabwenge akoresha.
4.Umuririmbyi Vestine yatunguye benshi
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2025, ni bwo byamenyekanye ko Ishimwe Vestine uririmbana na mugenzi we Dorcas, yasezeranye imbere y’amategeko.
Uyu mukobwa yiyemeje kubana akaramata byemewe n’amategeko n’umugabo we Idrissa, usanzwe afite inkomoko mu gihugu cya Burkina Faso. Inyandiko zimuvugaho kuri Internet, zigaragaza ko afite ibikorwa byinshi bimwinjiriza amafaranga, ndetse ari mu batunze agatubutse.
Bombi basezeraniye ku Murenge wa Kinyinya, ku wa Gatatu. Bari bafite gahunda yo gusezerana, ku wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, basaba umwanditsi w’irangamimerere w’Umurenge wa Kinyinya, kwimurira gahunda yabo kuri uyu wa Gatatu, nyuma yo kumenya ko hari abanyamakuru bamenye gahunda yabo.
Kuva Vestine yinjira mu itangazamakuru, ntiyavuzwe mu nkuru z’urukundo, ahubwo we n’umuvandimwe we Dorcas bashyize imbere ibikorwa by’umuziki.
Ku rubuga rwa X, abantu batunguwe n’iyi nkuru, ndetse bavuga ko bitari bikwiye ko uyu mukobwa arushinga. Afite imyaka 22, ni mu gihe umusore afite imyaka 42.
Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports, yanditse ku rubuga rwa X ashima Vestine ko yaguye umuryango ati “Rubyiruko nshuti zanjye niriwe mbona hano ku mihanda mwihaye ngo 42 - 22 njye nta makuru mbifiteho;
Gusa munkundire mbabwire ko icya mbere ari urukundo kuko uwo rushatse ruramusanga kandi ntirugira ubutoni ku myaka. Urugo ruhire mukobwa w'i Rwanda kandi waguye amaboko y'umuryango n'ay'u Rwanda. Baho.”
Umunyamakuru wa Magic FM, Robert Mackena we yanditse agira ati “Ubu kandi ntabwo mwibuka itegeko rishya ry’umuryango? Umukobwa/Umuhungu ufite imyaka 18 ariko atujuje imyaka 21 imwemerera gushaka, yabisaba ku mwanditsi ku Karere igihe afite impamvu zumvikana akemererwa gushaka.”
Miss Mutesi Jolly yihanangirije abakomeje kumushyingira umugabo w’umukire
Mutesi
Jolly yavuze ko imbuga nkoranyambaga ze zinjiriwe, byatumye hari amakuru ajya
hanze mu buryo atari yateguye
Saidi,
ari mu bagabo b’abanyamafaranga muri Tanzania kandi bavuga rikijyana
Adonis yahaye isezerano Uwase Kathia Kamali, amubwira ko yamweguriye umutima we
Ishimwe Vestine uririmbana na murumuna we Kamikazi Dorcas mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Idrissa
Umwaka wa 2025 ushobora kuzarangwa n'udushya twinshi mu myidagaduro y'u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO