RFL
Kigali

Uruyange rw'Itorero Intayoberana ryateguriye inyigisho z'ubuvanganzo abakiri bato

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/10/2019 17:31
1


Itorero Uruyange ry'Itorero rikuru Intayoberana ryabaye irya kabiri mu marushanwa ya mbere y’abanyempano ‘East Africa's Got Talent’, ryateguriye abakiri bato inyigisho bazamenyeramo ubuvanganzo.



Inyigisho zizatangira gutangwa kuwa kabiri tariki 05 Ugushyingo 2019 harimo kubyina, kuririmba, kwivuga, guhamiriza, kuvuga imivugo, kuvuza ingoma, kuvuga neza ikinyarwanda, kumenya ibikoresho Gakondo bya Kinyarwanda no kubikoresha…

Iri torero risanzwe ritanga inyigisho nk’izi mu biruhuko bisozwa n’igitaramo cyitabirwa n’ababyeyi b’abana. Muri ibi biruhuko bisoza umwaka wa 2019, abanyeshuri baziga iminsi ine mu cyumweru aho kuba iminsi ibiri nk’uko byari bisanzwe.

Mu nyigisho zabanje abanyeshuri bigaga isaha. Kuri ubu ni uguhera ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu saa mbiri za mu gitondo kugeza saa sita z’amanywa. Abana bahabwa izi nyigisho ni abafite imyaka 5 y’amavuko kugera kuri 12. N’imyaka 12 y’amavuko kugera kuri 16 y’amavuko.

Kayigemera Sangwa Aline Intayobera Nkuru, yatangarije INYARWANDA, ko mu gihe bamaze batoza batoje abarenga 100. Yavuze ko hari abo bagiye basigarana mu Itorero abandi bakomezanya ubumenyi ahandi babubyaza umusaruro. 

Yagize ati “Harimo abaguma mu Itorero hari n’abandi babigira ubumenyi ugasanga nk’abana bagiye mu mashuri iwabo ugasanga n’ibo basigaye berekera abandi bana, mbese bigenda bigira umumaro mu buryo butandukanye,”

Avuga ko iki gikorwa cyo gutoza ubuvanganzo abakiri bato ari icyemezo bafashe nk’Itorero Intayoberana mu rwego rwo kurushaho gutoza no gukundisha abakiri bato umuco w’u Rwanda. 

Umunyeshuri yishura 30,000 Frw ku kwezi. Umubyeyi ufite abana barenze umwe agabanyirizwa amafaranga. Abanyeshuri bazajya bigira i Nyakabanga kuri Benimana aho Uruyange rw’Intayoberana rwitoreza.    

Uruyange rw’Itorero Intayoberana ryahatanye muri ‘East Africa’s Got Talent’ rigera mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa ribasha kwegukana umwana wa kabiri, nta gihembo begukanye.  

INYARWANDA ifite amakuru avuga ko hari amasezerano y’ibanga iri torero ryagiranye n’abategura iri rushanwa akubiyemo kubafasha mu buryo butandukanye.

Iri rushanwa ryasojwe kuwa 06 Ukwakira 2019 ryegukanwe n’abavandimwe bo mu gihugu cya Uganda Esther na Ezekiel Mutesa bahembwa 50,000$.

Uruyange rw'Itorero Intayoberana ryateguriye inyigisho z'ubuvanganzo abakiri bato








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nabimana alphonse4 years ago
    Ibintubyiza kuzana umwaanawanjye bisaba iki nangahe ndikigali kimironko nitwa nsabimana 0785729554 /0725729554 nejejwe nababana mbonyehanope imana nirembere





Inyarwanda BACKGROUND