RFL
Kigali

Miss Uwase Vanessa yahishuye ibitari bizwi ku mukunzi we n'igihe bazakorera ubukwe

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:30/10/2019 9:54
0


Uwase Vanessa Raïssa wabaye Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, akaba n’umwe mu bakurikirwa cyane mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko azakora ubukwe n’umukunzi we Putin Kabalu mu mwaka wa 2020.



Iby’urukundo rwa Uwase Vanessa na Putin Kabalu ntabwo bimaze igihe kinini bizwi dore ko yanamwambitse impeta y’urukundo, amusaba ko yazamubera umugore tariki 14 Nzeri 2019.

 Kuva ubwo Uwase Vanessa ntasiba kwerekana amafoto n’amashusho ari kumwe n’uzaba umugabo we batembereye mu bihugu bitandukanye, bisukamo ibicupa by’inzoga zihenze, bagendera mu bwato buhenze mu Nyanja, mbese Isi irabaryoheye!
 

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abamukurikira ku rubuga rwa Instagram basaga ibihumbi 136, Uwase Vanessa yabajijwe ibibazo bitandukanye birimo ibanga akoresha kugira ngo agire ubwiza,  ubuzima bwe bwite burimo n’urukundo rwe na Putin Kabalu.
 

Bimwe mu by’ingenzi yabajijwe ni igihe azakorera ubukwe n’umugabo uherutse kumwambika impeta, maze asubiza atajijinganyije ko  mu mwaka utaha (2020) azaba ari umugore wa Putin Kabalu umurusha imyaka 10 kuko afite 37 mu gihe umukobwa afite 27.
 

Muri iki kiganiro Vanessa yagarutse cyane ku bijyanye n’idini, avuga ko ashaka kuva muri kiliziya gatulika asanzwe asengeramo akajya mu idini rya Islam umukunzi we asengeramo gusa mu mvugo iterura neza yavuze ko atari we waba utumye ahindura.
 

Uyu mukobwa kandi yahishuye ko umukunzi we benshi bazi ko akomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, anafite inkomoko mu Rwanda. Ati “igice kimwe n’umunye-Congo ikindi ni umunyarwanda.”

Kuva mu 2015 ubwo Uwase Vanessa yabaga igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda umusore bakundanye byeruye ni Olivis batandukanye nabi cyane, bakavuga n’ibyabereye mu mashuka.

 Putin Kabalu nawe afite ubunararibonye mu gukundana n’abakobwa beza cyane kandi b’ibyamamare kuko yakanyujijeho mu rukundo na Jacqueline Wolper wigeze gukundana n’umuhanzi Harmonize.
 

Nyuma yo kwemerera umuryango ko azarongora umukobwa wabo, ibyabo byaje kurangira nabi ndetse Jacqueline Wolper ashyirwa ku karubanda yambaye uko yavutse.
Putin Kabalu ugiye gushaka Miss Uwase Vanessa ni umuherwe

Putin Kabalu na Uwase Vanessa ubwo yamaraga kumwambika impeta     

Uwase Vanessa agiye kuba umugore wa Putin Kabalu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND