Kigali

Grace Room Ministries iyoborwa na Pastor Julienne Kabanda yateguye igiterane cy'ivugabutumwa

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:17/10/2019 9:11
0


Grace Room ni minisiteri Ihuza abantu bavuye mu matorero atandukanye bagamije gusenga no kurushaho kwiyegereza Imana. Iki giterane bateguye cy'ivugabutumwa bwiza kizahuriramo abakozi b'Imana batandukanye.



Grace Room Ministries yatangjjwe ku mugaragaro umwaka ushize mu kwezi kwa Gicurasi, hari tariki 6 mu birori byabereye muri hoteri umubano ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali, intego nyamukuru yari ugusenga.

Kuri uyu wa kabiri mu kiganiro n’itangazamakuru Pasiteri Julienne Kabanda yavuze ko igitecyerezo cyo kuyishinga cyavuye mu iyerekwa yahawe n’Imana. Avuga ko muri iryo yerekwa yahagaze ahantu hari abantu benshi kandi bababaye.

Ngo yasaga n'uri hejuru yabo akababazwa n’ukuntu abona bababaye kandi ari benshi ashaka icyo akora arakibura, ngo asigara ahagaze yabuze icyo abafasha. Avuga ko yarebye hejuru abona icyanditwe kiri nko mu mukororombya hejuru yabo icyo cyanditswe cyari ijambo rivuga ngo ‘’My Grace’’

Ako kanya ngo mu mutima we hahise hasobanukirwa icyanditswe Pawulo yavuze. Ati: "Mu mutima wanjye hahise hasobanukirwa icyanditswe Pawulo yavuze mu Abakorinto cyivuga ngo ubuntu bwanjye burabahagije."


Pasitori Julienne Kabanda avuga ku iyerekwa rya Grace Room Ministries 

Akomeza avuga ko aho ari ho havuye ijambo "Grace Room". Akangutse yahise avuga ko minisiteri igomba kuba Grace Room. Yumvaga bitazashoboka kuko yari asanzwe afite n'izindi nshingano mu rusengero ruyoborwa n’umutware we, ariko nyuma Imana iza kumutumaho umudamu waje iwe mu rugo amusanga mu ruganiriro ubwo yari ari gusengana n’abandi hanyuma amubwira ko yari ari guca ku irembo Imana ikamusaba kwinjira ngo asohoze ubutumwa.

Ngo yamubwiye ko agiye kugira abantu benshi bahuye banyuze mu bintu bikomeye amusaba gutinyuka agashyira mu bikorwa umurimo Imana yamushyize ku mutima. Akurikije ibyo yabonye mu byahuye neza n'ibyo wa mugore yamubwiye yahise afata umwanzuro wo gutangiza iyo minisiteri. 

Tariki 7/05/2019 ni bwo bateranye bwa mbere hari ku cyumweru batangiriye i Remera mu rusengero rw’abangirikani ibyo yabonye ku munsi wa mbere avuga ko bisa neza n'ibyo yabwiwe na wa mugore ku buryo yemeza ko wa mugore aza Imana yashakaga kumwereka ko ari uko Grace Room izatangira. Ati:”Imana yashakaga kunyereka ko ari uko Grace Room izatangira."


Iki giterane cy'ivugabutumwa bagiye gukora kizamara iminsi 3 kizatangira tariki 1 gisozwe tariki 3 Ugushyingo 2019. Kizagaragaramo abakozi b'Imana batandukanye nka; Pastor KABANDA SATANLEY, Apostle SOSTHENE SERUKIZA, Pastor MAZIMPAKA HORTENCE, Rev Dr ANTOINE RUTAYISIRE, Apostle ALICE MIGNONNE.K, Pastor MUHIRE FIDELE, Pastor CHRISTINE GATABAZI NA Pastor JULIENNE KABANDA ARI NAWE UZAKIYOBORA.


Cyatumiwemo kandi amakorari atatu ariyo; Gisubizo Ministries, True Promises na Healing Worship Team. Kizabera kuri Petit stade i Remera. Pastor Julienne yasabye abantu kuzakitabira bakaryoherwa n’ijambo ry’Imana ndetse yibutsa abantu ko kwinjira ari ubuntu.

Abagize iri huriro ubu basaga ibihumbi umunani. Ni ihuriro rimaze kwagura imipaka kuko bamaze kugira amashami mu bihugu bitandukanye birimo n'ibiri hanze y’umugabane wa Afrika nko mu Bubiligi n’ahandi.

REBA IKIGANIRO PASTOR JULIENNE YAGIRANYE N'ABANYAMAKURU


PASTOR JULIENNE ATI "UMUGABO WANJYE ANTERETA YANKUBISE IMITOMA NDAHWERA"


INKURU: Neza Valens-Inyarwanda.com

VIDEO: Eric Niyonkuru-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND