Kigali

Korali Abahamya ba Yesu igiye kumurika album ya 7 mu gitaramo gikomeye yatumiyemo Ambassadors of Christ

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/10/2019 18:44
1


Korali Abahamya ba Yesu Family ikorera umurimo w'Imana mu itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi ku Muhima yateguye igitaramo gikomeye izamurikiramo album ya 7 y'amashusho yatunganyijwe na Jay pro. Ni igitaramo batumiyemo amakorali atandukanye arimo na Ambassadors of Christ choir.



Korali Abahamya ba Yesu Family yateguye iki gitaramo imaze imyaka 32 mu murimo w'ivugabutumwa mu ndirimbo. Nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Sindambiwe John Perezida wa korali Abahamya ba Yesu, iki gitaramo kizaba tariki 20/10/2019 kibere ku Muhima kuri SDA Church kuva saa sita z'amanywa aho kwinjira bizaba ari ubuntu. Yavuze ko bazahimbaza Imaba mu buryo bwimbitse.

Muri iki gitaramo cyiswe 'Yitwa Yesu Album launch concert', korali Abahamya ba Yesu Family izaba iri kumwe na Ambassadors of Christ choir y'i Remera kuri SDA church, Abakurikiyeyesu family choir, Way of hope choir, Ababimbuzi choir, Amizero (Muhima) na Ndayisaba Epimaque umuhanzi ufite ubumuga bwo kutabona ufite impano ikomeye yo kuririmbira Imana.


Korali Abahamya ba Yesu Family igiye kumurika album ya 7


Ambassadors of Christ yatumiwe mu gitaramo cya korali Abahamya ba Yesu Family

REBA HANO INDIRIMBO 'YITWA YESU' YA KORALI ABAHAMYA BA YESU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ASIIMWE MOSES5 years ago
    so nice UMURIMO WIMANUZAKORWA RWOSE NTA BWOBA!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND