Miss Uwase Muyango wegukanye ikamba rya Miss Photogenic mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, yakoreye ibirori umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports, Kimenyi Yves bibanziriza isabukuru ye y’amavuko yizihiza kuri iki cyumweru tariki 13 Ukwakira 2019.
Ibi birori byabereye mu Kiyovu kuri Urban City Blue Kigali Hotel kuwa kabiri tariki 8 Ukwakira 2019. Muri Kanama 2019 ni bwo Kimenyi Yves yahishuye ko ari mu rukundo n’umukunzi mushya yasimbuje Didy d’or wamukomeyeho nyuma y’uko hasakaye amashusho yambaye ubusa.
Kimenyi yabwiye itangazamakuru ko mubyara we ari we watumye amenyana na Miss Uwase Muyango. Ati “…Turakundana, twatangiye tuganira gake gake, nyuma biza kuvamo ikintu kinini. Ni mubyara wanjye waduhuje kuko basanzwe ari inshuti. Urukundo rwacu rurimo kugenda rushibuka.”
Kimenyi Yves yatangiye urugendo rushya rw’urukundo na Miss Uwase Muyango amaze gutandukana n’umukunzi we Didy d’or. Ibimenyetso byahishuraga urukundo rw’abo nk’amafoto yasibwe kuri konti ya instagram, bishimangira iherezo ry’urukundo rwabo.
Mu bihe bitandukanye Uwase Muyango na Kimenyi Yves bashimangira urwo bakundana.
Muri Nzeri 2019, Kimenyi Yves yanditse kuri konti ya instagram, abwira Muyango ati “Sinitaye ku nshuro mvuga ko ngukunda, buri gihe ngukunda birenze kurushaho.” Yarengejeho ‘emoji’ y’umutima ndetse n’impeta.
Mu gusubiza, Miss Muyango yabwiye Kimenyi ati “Ngukunda uko uri mukunzi, uri isi yanjye.” Yarengejeho ‘emoji’ y’umutima ashimangira ko yasaye mu nyanja y’urukundo rwa Kimenyi Yves.
Urukundo rugeze aharyoshye hagati ya Kimenyi Yves na Miss Uwase Muyango
Bombi basangiye umunezero ku munsi w'amateka
Kimenyi avuga ko yamenye Miss Muyango binyuze kuri Mubyara we
Muri Kanama 2019 ni bwo urukundo rw'aba bombi rwitamuruye
Inseko kuri bombi ishimangira urugendo rushya batangiranye
Muyango ati 'Naguhaye ikaze mu mutima wanjye'.
AMAFOTO: Images Studio
TANGA IGITECYEREZO