Kuva mu mwaka wa 2012, itariki ya 11 Ukwakira ni umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umukobwa. Uyu munsi ugamije gushimangira ibyo umwana w’umukobwa akeneye ndetse n’imbogamizi ahura nazo, mu rwego rwo guteza imbere uburenganzira no kwishyira ukizana by’umwana w’umukobwa.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “lmbaraga
z’umukobwa: ashize amanga kandi ni ntakumirwa”, mu Rwanda ariko harakoreshwa
insanganyamatsiko igira iti “Ntegurira ejo heza undinda gusambanywa”
“Tugomba guharanira uburenganzira bungana, ubushobozi ndetse
n’ijwi by’umwana w’umukobwa mu miryango yacu, aho dutuye no mu bihugu byacu. Abakobwa
nabo bashobora kuba abantu bakomeye bazana impinduka, nta kintu na kimwe rero
kigomba gutuma badatanga umusanzu wabo mu buzima bwa buri munsi” Umunyamabanga
Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres.
Hashize imyaka 25, abagore basaga 30,000 baturutse mu bihugu
200 bahuriye i Beijing mu Bushinwa mu nama mpuzamahanga ya kane yigaga ku
bagore, yigaga by’umwihariko ku kuba uburenganzira bw’abagore n’abakobwa bwaba
uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Ubusumbane hagati y’abana b’abakobwa n’abahungu ni imbogamizi
ku isi hose cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Haracyari
imyumvire y’uko abana b’abahungu ari bo bagomba kwiga abakobwa umurimo wabo ari
ukuba abagore bakabyara ubundi bakita ku bana babo n’ingo zabo.
Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yasohotse muri Nzeli umwaka
ushize, yagaragaje ko abakobwa miliyoni 15 bagejeje imyaka yo gutangira mu mashuri abanza batabona amahirwe yo kwiga
gusoma no kwandika ugereranyije n’abahungu miliyoni 10. Iyi myumvire ntigira ingaruka ku buzima bw’abana b’abakobwa ndetse
n’uburenganzira bwo kwihitiramo icyerecyezo bashaka gusa, ahubwo inagira
ingaruka ku gushorwa mu mirimo ivunanye, gushyingirwa ku ngufu bakiri abana
ndetse no guterwa inda zitateganyijwe bakiri bato.
Ubukene no gushyirwa
ku gitutu mu miryango mu bice bimwe by’u Buhinde biri mu bituma abana
b’abakobwa bashyingirwa ku gahato bakiri bato
Gushyingirwa ni ukwemeranya hagati y’abantu babiri
babyifatiyeho umwanzuro kubana akaramata. Mu bice bimwe by’u Buhinde umukobwa
umwe muri bane arashyingirwa mbere yo kuzuza imyaka 18. Nk’uko ubushakashatsi
bwakozwe na UNICEF muri Gashyantare uyu mwaka bubigaragaza, ubukene bukabije,
gushyirwa ku gitutu n’umumuryango ndetse n’umuco wo gutanga abana b’abakobwa mo
ingurane ari wo uzwi nka Atta-satta, ari byo bituma gushyingira abana
b’abakobwa bakiri bato bitaranduka.
Muri Kenya guterwa
inda bakiri bato bishyira mu kaga ubuzima bw’abana b’abakobwa
Mu mateka, gutwita ubwabyo bitera impungenge ku buzima
bw’abagore aho inda ishobora kumuhitana cyangwa igatera ibindi bibazo. Tugendeye
ku nyigo yakozwe muri uyu mwaka muri Gashyantare ikozwe na The journal BMC
pregnancy and childbirth, yagaragaje ko gutwita bakiri abana ari cyo kintu cya
kabiri gitera imfu z’abana b’abangavu mu bice byo mu bihugu bikiri mu nzira
y’amajyambere cyane cyane mu bihugu byo muri Afrika yo munsi y’ubutayu bwa
Sahara. Gutwika bakiri bato bigabanya amahirwe yo gukomeza amashuri yabo ndetse
n’ubushobozi bwo kugira indi mirimo bakora. Muri Kenya hari umubare munini
w’abana b’abakobwa bapfa babyara kubera guterwa inda bakiri bato nko ku myaka
14.
Mu gihugu cya
Bangladesh ubukene, kutabona amahirwe yo kwiga bituma abana b’abakobwa bajya
gukora imirimo ivunanye
Ku isi yose abana barenga miliyoni 20 bakora imirimo
ivunanye. Abana b’abakobwa bakoreshwa iyo mirimo ivunanye, akenshi baba
baturuka mu miryango ikennye cyangwa bafite ababyeyi batize. Mu gihugu cya
Bangladesh 12% bangana na miliyoni 4.8 z’abana
bari hagati y’imyaka 5-10 bakora igihe kingana n’isaaha imwe cyangwa irenga mu cyumweru
mu tuzi tubishyura cyangwa tutabishyura.
Haracyari icyizere ko ibintu bishobora guhinduka. World
Vision Australia’s 1000 girls umuryango ukora ubukangurambaga ku banya
Australia kujya muri uwo muryango mu gutanga ubufasha ku bakobwa 1000 bo mu bihugu
bikiri mu nzira y’amajyambere buri mwaka, kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe
umwana w’umukobwa, uyu muryango unafite intego yo kurandura ikibazo
cy’ubusumbane. Gufasha umwana w’umukobwa bimwongerera imbaraga ziri muri we
ndetse bikanamucira inzira mu kwiteza imbere.
Umwanditsi:
Gentillesse Cyuzuzo-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO