RFL
Kigali

Ingaruka zishobora kugutera guhagarika gukoresha telefone nijoro mu gihe cyo kuryama

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/10/2019 19:36
2


Ese iyo ugiye mu buriri witwaza telefone yawe? Abenshi barazitwara. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho ingaruka zishobora kugutera guhagarika gukoresha telefone nijoro mu gihe cyo kuryama.



Amasaha y’ijoro agaragara nk’amasaha meza yo gukoresha telefone, gusa tuzirikane ko imeli (Email), ubutumwa bundi, ibyo inshuti zacu zavuze ku mbuga nkoranyambaga, n’ibindi tuba tureba, byagaragaye ko bifite uruhare mu kwangiza ubuzima bwacu. Ese duhare amagara hejuru yo gukoresha telefone mu gihe kidakwiye

Mu Rwanda rwo hambere, wasangaga abantu baraye inkera y’imihigo, batarama, baganira. Ibyo, nta yindi mpamvu byakorwaga uretse ko babaga bagambiriye guhana uburere, umuco, kwiga ku bibazo bibugarije, guhemba intwari no kugaya ibagwari ndetse n’ibindi. Byabaga bifite umumaro ku buryo byatumaga bashobora no gukesha, izuba rikarasa bagitarama, ntawutaka agatotsi.

Uyu muco, wo kurara mu nkera, ntabwo twavuga ko wacitse, ahubwo umuntu yavuga ko wacyendereye kubera impamvu zitandukanye. Impamvu ishobora kugaragara muri izo, ni iterambere ry’ikoranabuhanga cyane cyane mu itumanaho. Iri tumanaho rero, reka turirebera mu gice cya telefone. 

Izi, abantu bazikoresha muri byinshi ndetse amanywa n’ijoro. Gusa, impuguke mu birebana n’ubuzima bwa muntu, ntizihwema kugaragaza ko ikoreshwa ry’amatelefone rigira byinshi rihungabanya ku buzima gatozi bwa nyiri kuyikorasha cyane cyane mu bihe by’ijoro, ndetse n’igicuku. 

Sobanukirwa zimwe mu ngaruka ushobora guhura nazo bitewe no gukoresha telefone nijoro.

Gukoresha telefone mu ijoro byangiza amaso

Urumuri rw’ubururu (blue light) rusohorwa n’igikoresho uba urimo ukoresha nka: telefone, televisiyo, mudasobwa, ndetse tablet rwangiza amaso. Uru rumuri turuhoraho mu gihe cy’izuba, hanyuma wajya no kuryama ukihatamo urundi ruturaka muri ibyo bikoresho. Byagaragaye ko byangiza uburyo umuntu abona (vison). Ubushakashatsi bugaragaza ko kureba muri uru rumuri rw’ubururu bitera iyangirika ry’imboni. Ikigo,The American Macular Degeneration Foundation kivuga ko, iyo imboni yangiritse, umuntu aba atakaje ububasha bwo kureba neza ibiri imbere ye.

Bishobora kandi kwangiza uburyo bwo gusinzira

Uru rumuri rwa telefone rw’ubururu, rutuma umuntu utabona ibitotsi. Biterwa n’uko iyo urimo ureba muri kimwe mu bikoresho twavuze, habaho ko ubwonko butabasha kurekura imisemburo ihagije itanga ibitotsi izwi nka melatonin. Ubwonko rero, ntabwo bwatanga amabwiriza yo kurekura iyo misemburo kuko buba bikibona hameze nk’aho hakiri ku manywa, bitewe n’urwo rumuri rusa nk’urw’ izuba. Iyo imisemburo itaboneka ihagije rero, umuntu ahura n’ibindi bibazo by’ubuzima, harimo: indwara z’umutima, kugira umubyibuho ukabije, kugira agahinda no kwiheba bikabije (depression), ndetse n’ibindi.

Birumvikana rero ko, iyo umubiri utabona imisemburo yo gusinzira ngo uruhuke umuntu ahura n’ibibazo by’umunaniro udashira, kutabanguka mu kubona, kumva ndetse n’ ibindi. Ikindi, ni uko gukoresha amatelefone mu buriri (mu masaha yo kuryama), bituma umuntu aryama atinze ntageze ku masaha impuguke zigaragaza ko ari ingenzi kuryama ukayageza, akaba ari amasaha byibuze 8.

Gukoresha telefone mu masaha yo kuryama byangiza isaha y’umubiri (circadian rhythm/body clock/biological clock)

Ubusanzwe, iyi ni isaha itagize ahantu ifashe cyangwa se ngo yanditse. Ibwiriza umubiri icyo gukora bitewe n’ igihe. Urugero, niba amasaha yo kubyuka ageze, wowe uzabona urimo utera isengesho ryo gushima ko wabyutse amahoro, ariko mu kuri ntawagukanguye. Iyo, ni isaha y’ umubiri (body clock). Rero, kamere y’ ingengabihe umubiri wafashe, ishobora guhura n’ imbogamizi ziterwa n’urumuri rw’ ubururu (blue light) ruturuka muri za telefone ndetse n’ ibindi bikoresho birukoresha. 

Uko bigenda, ni iyo ubwonko butakibasha guhuza neza amakuru y’aho ibihe bigeze ngo umubiri ukore ibijyanye n’ icyo gihe nk’ uko bisanzwe. Urugero rworoshye, ni igihe wakomeje ureba muri telefone yawe, ukageza mu rukerera nk’ aho kuryama bitakibaho, nyamara ubusanzwe izo saha zikaba zageraga utazi aho uri pe.

Kureba mu rumuri rw’ubururu n'ijoro byongera ingaruka zo kurwara kanseri (cancer)

Imisemburo twavuzeho itera umuntu gusinzira yitwa melatonin, ifite uruhare runini mu kurwanya ibyitwa ‘Oxidation’. Ubwo, bukaba uburyo karemano bwo kurwanya kanseri mu mubiri w’umuntu hifashishijwe iyo misemburo. Iyo rero iyo misemburo idakorera ku rwego isanzwe ikoreraho, byongerera ingaruka umuntu kuba yafatwa na kanseri ndetse n’ubundi burwayi ubwo aribwo bwose.

Kuba iyi misemburo ya melatonin yabangamirwa mu ijoro rimwe, ntabwo wavuga ko igikuba cyacitse. Ikibazo, ni kuri babandi baba barabaswe no kurara bakoresha amatelefone, mudasobwa, tablet ndetse na televiziyo, mu masaha yo kuryama. Gukomeza gukora gutya, ntubicikeho, ni nako wiyongerera ibyago byo kurwara kanseri, kugabanuka ku ubwirinzi bw’ umubiri, iyangirika ry’ tw’ ubwonko, ndetse no gufatwa n’izindi ndwara.

Inama zitangwa n’impuguke:

· Koresha telefone, mudasobwa, televiziyo na tablet byibuza mbere y’amasaha abiri ngo uryame

· Bigushobokeye, wajya urara uzimije telefone n’ibyo bikoresho bindi bigendanwa bikoresha urumuri rw’ubururu

· Koresha telefone yawe muri ayo masaha igihe koko wumva ko ari ingenzi cyane.

Gerageza nawe ushake ingamba wafata mu rwego rwo kurinda ubuzima bwawe mu gihe bigishoboka. Ese kwihandagaza kuri urwo rumuri rutwica, tureba mu matelefone ni ibyagaciro?

Src: nutribullet.com,psychologytoday.com,pnsa.org (Proceedings of the National Academy of Science of the United States of America), amdf/macular.org (American Macular Degeneration Foundation), businessinsider.com &Harvard Health Publication

Umwanditsi: Faridi Muhawenimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • USENGIMANA RICHARD4 years ago
    Murakoze
  • Girumuco Jean de dieu4 years ago
    Murakoze kukuba mudahwema kutugira inama zubuzima burimusi natwe tugomba gushyuraho uruhare rwacu





Inyarwanda BACKGROUND