RFL
Kigali

Cyusa Ibrahim yasohoye indirimbo “Umwitero” yahariye abumva kwisobanurira-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/10/2019 17:37
0


Umuhanzi mu njyana Gakondo, Cyusa Ibrahim yamaze gushyira ahagaragara indirimbo nshya yise “Umwitero”, yasohotse kuri uyu wa 02 Ukwakira 2019.



Iyi ndirimbo “Umwitero” ifite iminota itatu n’amasegonda 44’. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Bob naho amashusho atunganywa na Fayzo Pro.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Cyusa Ibrahim yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze akomoye igitekerezo ku babyinnyi be bapfunyikaga imyenda basoje kuririmba.

Ngo yababwiye ko n’ubwo bafata nabi imyitero bazongera kuyikinera. Avuga ko inganzo yamufashe uko ahita abihuza n’ubuzima busanzwe akoramo indirimbo yise “Umwitero”.

Uyu muhanzi ukorera ibitaramo muri Hoteli zitandukanye, avuga ko uburyo yanditsemo iyi ndirimbo ashaka ko abayumva bisobanurira kuko, ‘nayikoze nk'indirimbo akanigi; agaca  n’Imenagitero.’

Muri iyi ndirimbo, Cyusa arenga kuvuga icyubahiro aha umwitero akanavuga ku buranga bw’umukobwa.

Ati “Ndate isimbi ritatse intanage; mvuge ingingo iruta izindi kunyura; cyo ngwino bwiza bwanyujuje ubwuzu ndanze nkwise irihats'ayandi; mpinganzima.”

Mu nkikirizo y’iyi ndirimbo agira ati “wagiye hehe? Wamwitero wanjye, wagiye hehe? Uwo narazwe ijabiro. Kana ka mabukwe winsiga ndagukunda wigenda naje!!

Kuri we asanga ‘umwitero ukwiye gufatwa nk'umwambaro wubashywe; ntago ukwiye gufatwa nk'igihu bahingana cyangwa ibyahi.”

Cyusa Ibrahim yari aherutse gushyira hanze indirimbo nka "Migabo", "Rwanda Nkunda", "Mbwire nde" n'izindi.

Cyusa Ibrahim yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise "Umwitero" yasohokanye n'amashusho yayo

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "UMWITERO" YA CYUSA IBRAHIM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND