RFL
Kigali

Kizito Mihigo na Ngabonziza Augustin basubiyemo indirimbo "Sugira usagambe Rwanda" imaze imyaka 36-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/09/2019 7:28
2


“Sugira usagambe Rwanda”, ni indirimbo yamenyekanye kuva mu mwaka wa 1983, ubwo Ngabonziza Augustin wayihimbye yaririmbaga muri Orchestre Irangira. Icyo gihe umuhanzi Kizito Mihigo we, yari afite imyaka ibiri (2) gusa y'amavuko.



Yasohotse kuri iki cyumweru tariki 29 Nzeri 2019 ifite iminota itanu n’amasegonda 38’. Ni indirimbo yakunzwe ku rwego rwo hejuru, ndetse umuntu atatinya kuvuga ko iri mu ndirimbo zakunzwe kurusha izindi mu mateka y'igihugu cy’u Rwanda.

Ku maradiyo, ndetse no mu bitaramo bitandukanye, iyi ndirimbo yakunze gususurutsa abanyarwanda. Muri Gashyantare 2019 nibwo umuhanzi Kizito Mihigo yashatse nyirayo kugira ngo bafatanye kuyinononsora.

Amashusho yayo anogeye ijisho ndetse hagaragaramo byinshi byiza bitatse u Rwanda. Kizito Mihigo na Ngabonziza bicurangira bimwe mu bicurangisho byifashishijwe muri iyi ndirimbo, bambaye imipira n’ingofero zanditseho ‘Rwanda’.

Hagaragaramo kandi ababyinnyi bakunda gukorana na Kizito Mihigo, babarizwa mu itorero Inyamibwa.

Amashusho yafatiwe mu bice bitandukanye by’u Rwanda harimo nko mu Mujyi wa Kigali, Parike y’Akagera n’ahandi henshi herekana ubwiza bw’u Rwanda.

Ngabonziza Augustin wafatanyije na Kizito Mihigo gusubiramo indirimbo ye yise “Sugira usagambe Rwanda” yaririmbye muri Orchestre Les Citadins n’Irangira. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo yise “Ancilla”, “Yewe Mwari warekeye aho” n’izindi.

Ni umwe mu bahanzi bo hambere bafite ibihangano bicurangwa kugeza n’ubu.

Amajwi y’iyi ndirimbo yafashwe na Producer Nicolas, naho amashusho akorwa na Producer Faith Fefe usanzwe ukora amashusho y'umuhanzi Kizito Mihigo.

Kizito Mihigo yafatanyije na Ngabonziza Augustin gusubiramo indirimbo "Sugira usagambe Rwanda"


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "SUGIRA USAGAMBE RWANDA" YA AUGUSTIN NDABONZIZA NA KIZITO MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pier4 years ago
    byababyiza bayinonosoye nezape!
  • Bin Assam4 years ago
    Indirimbo nziza cyane, iteye umutima kurushaho gukunda igihugu cyacu u Rwanda rwiza.





Inyarwanda BACKGROUND