RFL
Kigali

Overflow Africa Worship Conference igiye kubera i Kigali ku nshuro ya 3 yatumiwemo abaramyi bakomeye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/08/2019 13:51
0


Ku nshuro ya 3, mu Rwanda hagiye kubera 'Overflow Africa Worship Conference' igikorwa ngarukamwaka gitegurwa na Heavenly Melodies Africa kigahuriza hamwe abaramyi bo mu Rwanda n'abo hanze yarwo bakaganira ku cyateza imbere umurimo w'Imana.



Overflow Africa Worship Conference yatangiye kuba bwa mbere mu mwaka wa 2017. Ihuriza hamwe abaririmbyi, abaramyi (worship leaders), abacuranzi, abavugabutumwa n’abandi bafite uruhare mu murimo w’Imana. Kuri ubu iki gikorwa kigiye kuba ku nshuro ya gatatu.

Abitabira Overflow Africa Worship Conference baraganira bagahugurana ku byerekeye imigendekere myiza y’umurimo w’Imana. Muri uyu mwaka wa 2019 ‘Overflow Africa Worship Conference igiye kuba ku nshuro ya 3, ikaba izamara iminsi 3 kuva tariki ya 25 Kanama 2019 kugeza ku wa 27 Kanama 2019.


Fabrice Nzeyimana

Mu kiganuro n'abanyamakuru, Fabrice Nzeyimana uyobora Heavenly Melodies Africa yavuze ko igitekerezo cya Overflow worship conference Africa cyaje mu mwaka wa 2014 giturutse kuri Album ye yari yakoze yitwaga Over flow. Yagize ati

Igitekerezo cya Overflow cyaje kubera album nakoze mu 2014 nyuma kwa kundi umuntu arimo gusenga Imana inyereka ko Overflow ari ikintu kinini inanyereka ko Afrika dukwiye kureba ukuntu twahurira hamwe tukareba ukuntu twakoresha impano Imana yaduhaye.

Fabrice Nzeyimana akomeza avuga ko Overflow worship conference nkuko byagenze mu myaka yashize izaba igizwe n’ibice bibiri by’ingenzi harimo guhuriza hamwe abaramyi n’abapasiteri. Ati”Igice cya mbere ni uguhuza aba bantu bose bakora mu bijyanye n’umuziki wo mu rusengero tukabahuza n’abo twita abakozi b’Imana cyangwa abapasiteri.”

Yongeye ati”Impamvu tubafata tukabahuza ni abantu bakora ibikorwa bisa kuko kuramya si ukuririmba gusa rero tukabahuriza mu mahugurwa tukavuganamo uburyo abapasiteri n’abaririmbyi bakorana ibikorwa byo kuramya byakura mu itorero no mu gihugu ndetse bikagira icyo bifasha mu buzima bw’igihugu tukongera tukabibutsa ko bakorera Imana imwe. ”

Igice cya kabiri mu bigize iki gikorwa harimo kuba nyuma y'aya mahugurwa abakristo baturutse mu matorero atandukanye bazajya bahurira mu mugoroba wo kuramya Imana. Uyu mugoroba uzajya uba urimo abagize Heavenly Melodies Africa baturutse mu bihugu binyuranye birimo Burundi, Zambia, Uganda ndetse na Kenya. 


Bamwe mu bazwi bazitabira iki gikorwa harimo umuhanzi Pompi uzazana na mugenzi we Mag 44, Rebekah Dawn uzaturuka muri Kenya ufite impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye n’umuziki akaba ari umwarimu n’umuramyi ukomeye ndetse n’umugore ukunzwe cyane muri Uganda witwa Price Love uhimbaza Imana acurangisha igikoresho Gakondo kitwa Harp. 

Abaramyi n'abandi bakozi b'Imana batandukanye ba hano mu Rwanda, nabo bategerejwe muri iki gikorwa. Overflow Worship Africa Conference izabera muri Christian life Assembly Nyarutarama guhera Saa kumi n’ebyiri kugeza Saa tatu z’umugoroba aho kwinjira biziaba ari ubuntu. Fabrice Nzeyimana yabwiye Inyarwanda.com ko muri iki gitaramo bazanamurikiramo album bise 'Over Flow 19' irimo abahanzi banyuranye ba hano mu Rwanda.


Pompi and Mag44 bazitabira iki gikorwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND