Safi Madiba umaze gukuza izina rye bwite mu muziki wa hano mu Rwanda mu mwaka urengaho gato amaze akora muzika ku giti cye, akomeje gukaza umurego mu muziki. Kuri ubu Safi Madiba yongeye indirimbo nshya ku mubare munini w’izo amaze igihe ashyira hanze. Indirimbo nshya ya Safi Madiba yayise “Original”.
Iyi ndirimbo nshya ya Safi Madiba yayiririmbye yishyize mu cyimbo cy’umuhungu waba akunda urukundo rw’umwimerere umukobwa amwibutsa ko amukunda cyane ndetse amukunda urw’umwimerere, aha akaba aba asaba umukobwa kutamubabaza cyane ko we aba amukunda urw’umwimerere.
Original indirimbo nshya ya Safi Madiba
Safi Madiba aganira na Inyarwanda yatangarije umunyamakuru mu minsi ishize ko afite indirimbo nshya ndetse n’amashusho yayo yamaze gufatwa ubu igisigaye ari ukuyishyira hanze. Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Madebeat byitezwe ko amashusho yayo nayo azajya hanze mu minsi ya vuba cyane. “Original” indirimbo nshya ya Safi Madiba igiye hanze ikurikira “Kontwari” yashyize hanze mu gihe cyashize.
UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA SAFI MADIBA “ORIGINAL”
TANGA IGITECYEREZO