RFL
Kigali

Dr Munyakazi Isaac yavuze intego y’ukwezi ku muco mu mashuri

Yanditswe na: Mugabe Jean Paul
Taliki:17/08/2019 15:03
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2019, Minisiteri y’uburezi yatangije ukwezi k’umuco mu gikorwa cyatangiriye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, muri Ecole Privée Marie Auxiliatrice aho insangayamatsiko y’uyu mwaka ivuga ngo“Umuco, Ishingiro ry’Uburere n’Uburezi”.



Gutangiza ukwezi k’umuco no kwizihiza umunsi w’Umuganura mu mashuri ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka ari yo “Umuco, Ishingiro ry’Uburere n’Uburezi” byabereye mu ishuri rya ‘Ecole Privée Marie Auxiliatrice’ mu karere ka Nyarugenge.

Agapfundikiye inzu yerekana umuco w'u Rwanda

Ni igikorwa cyari cyitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’ayisumbuye Dr. Munyakazi Isaac hamwe na Minisitiri w’umuco na Siporo Espérance Nyirasafari ndetse n’umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’itorero Hon Bamporiki Edouard. Aba bayobozi bahaye abanyeshuri ndetse n’ababyeyi barera muri iki cyigo, inyigisho zitandukanye z’uburyo babungabunga umuco nyarwanda by’umwihariko bakoresha ururimi rw’ikinyarwanda.

Mariya Yohana yari witabiriye iki gikorwa

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye Dr. Munyakazi Isaac yagize ati:” … Nishimiye kubana namwe kuri uyu munsi dutangiza iyi gahunda, dutangira ukwezi k’umuco mu mashuri kugira ngo abanyeshuri bamenye umuco nyarwanda ndetse n’indangagaciro ziwugize.

Mayor wa Nyarugenge yari witabiriye uyu muhango

“Umuco ugizwe n’ururimi (Ikinyarwanda), ibitekerezo, imyemerere, imigenzo, imiziririzo, amarenga, inzego, ibikoresho, tekiniki n’ibihangano by’ubugeni, imihango, ibirori n’ibimenyetso. Ibi nibyo bihuriza hamwe bikarema “akaranga” katuranga nk’Abanyarwanda”.

Urwabya ndetse n'imbabura bimwe mu bikoresho bya Kinyarwanda

“Iyi gahunda dutangije ifite intego yo kwigisha umuco abanyeshuri b’u Rwanda kugira ngo bakure bazi indangaciro na kirazira by’umuco nyarwanda. Hano twaje tuzi ko turi mu birori ariko twahigiye ndabyibuka aho twari turi umwana yambwiye ati sakwe sakwe nanjye ndamusubiza nti soma arangije aransakuza mbura icyo namusubiza narebye abari bandi hafi bose nyoberwa aho banyuze, ni bwo nanjye nitabaraga ndavuze ngo ngicyo arangije aracyibwira maze nsanga nari nsanzwe nkizi ariko nakibagiwe”.

Icwende rito igikoresho cyerekana umuco wa kinyarwanda

Dr. Munyakazi Isaac yakome agira ati: “Nongeye kwibutsa ubuyobozi bw’amashuri ko buri mwaka buri shuri ritegura gahunda zo gutoza umuco ariko kandi by’umwihariko bugategura uku kwezi kw’umuco mu mashuri nk’umwanya wihariye wo gushyira imbaraga ku bikorwa bitoza abanyeshuri umuco w’u Rwanda”.

Hon. Bamporiki umuyobozi w'itorero ry'igihugu

Dr Munyakazi yunzemo ati: “Ubuyobozi bufite indangagaciro bubera abandi urugero kandi nabwo inshingano zabwo zigakorwa neza. Ndongera gushimangira ko gutoza umuco mu mashuri ari inshingano z’abayobozi nk’uko ari inshingano z’Ababyeyi n’Abarezi”.

Ni igikorwa ngarukamwaka kigamije gukangurira abanyeshuri kumenya umuco n’indangagaciro zawo na kirazira ziwuranga no kuwubakundisha kugira ngo bakure barangwa nawo ndetse banawusigasira kuko Umuco ariwo shingiro ry’ubuzima bw’umuryango w’abantu.

Abanyeshuri bari biteteguye uyu munsi

Umahango wo gutangiza ukwezi k’umuco mu mashuri wasojwe n’ubusabane, maze Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’ayisumbuye Dr. Munyakazi Isaac hamwe na Minisitiri w’umuco na Siporo Espérance Nyirasafari ndetse n’umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’itorero Bamporiki Edouard baha abana Amata.

Andi mafoto y'ibikoresho byerekana umuco nyarwanda

Bimwe mu bikoresho abanyarwanda bakoraga babajije urusyo ndetse n'ingasire bakoreshaga bari gushaka ifuUmuzinga wakoreshwaga nk'aho inzuki zabagaAgacuma kabagamo inzoga y'umutware ndetse n'igiseke cyabikwagwamo ibyo kurya bye bikaba ku musego weUmuvure ndetse n'ibindi bikoresho bikoreshwa mu kwenga ibitokiAmashyiga yakoreshwaga bayatetseho ibiryoAmashyiga ateretsweho inkonoIkibindi ndetse n'isekuruUruhimbi rwategurwagaho ibikoreshoIngombyi bakoreshaga nk'igikoresho cyajyanaga umuntu kwa muganga







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND