Umuhanzi Sedrick Djano (Sedy Djano) uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukunze gufasha abatishoboye, yatanze impanuro ku bahanzi bagenzi be abasobanurira impamvu bakwiriye kurangwa n’ibikorwa by’urukundo. Yabibukije ko ibikorwa burya biruta kure amagambo.
Mu butumwa bwuje impanuro bukubiye mu ibaruwa Sedy Djano yageneye abahanzi abinyujije ku Inyarwanda.com yavuze ko amaze kungukira byinshi mu bikorwa byo gufasha abatishoboye. Yavuze ko ikimutera gukora ibyo ari ugusiga urwibutso rwiza na cyane ko atazi umunsi cyangwa n’igihe azavira ku isi. Yavuze ko ugira neza, ineza ukayisanga imbere bityo akangurira abahanzi bagenzi be kurangwa n’ibikorwa by’urukundo.
Ibaruwa Sedy Djano yageneye abahanzi bagenzi be
abasaba kurangwa n’ibikorwa by’urukundo:
"Muri iyi si dutuyemo burya kubana n’abandi neza ndetse no gukora
ibikorwa by’urukundo ubikuye ku mutima ni rwo rufunguzo rw’imigisha mu buzima
bw’umuntu. Ikibabaje ni uko abenshi babyirengagiza ariko burya iyo ugize ineza,
iragukurikirana wowe n’abawe bose.
Rero ku bahanzi nk’uko tubiririmba kenshi dukangurira
abantu, gukundana, kubana neza, etc...iyo dukoze ibikorwa by’urukundo burya
bikora ku mitima ya benshi, ndetse bikanahindura imyumvire, ndetse n’ubuzima
bwa benshi. Ibikorwa burya biruta kure amagambo.
Akarusho ku muhanzi urangwa n’ibikorwa by’urukundo byongera
byinshi ndetse bikagukingurira imiryango itabarika. Especially bituma ushyigikirwa n’ingeri zose,
guhera ku bana bato, urubyiruko, ndetse n’abakuru. Ku isi yose nta we
utagushyigikira mu gihe ufite ibikorwa byiza ndetse no mu gihe utanga na
message zubaka.
Biba byiza cyane burya iyo ibyiza bisangiwe. Urugero: Nimba
ukoze ibikorwa by'urukundo, wibihisha kuko burya ikibi ni cyo gihishwa. Iyo
ubyerekanye bikora ku mitima ya benshi ndetse bamwe muri bo bagatangira nabo
kubyitoza. Abantu turatandukanye ndetse n’imyumvire iratandukanye, gusa kugira
neza byakabaye ibya buri wese.
Hari nk’abantu baba bafite ubumuga butandukanye bubatera
ipfunwe ndetse no guhora bahangayikishijwe n’ubwo bumuga. Ariko iyo tuberetse
ko tubakunze ndetse ko tubitayeho, nabo bibatera ibyishimo bikanabagarurira
icyizere cyo kubaho. Burya gufasha umuntu si ukumuha ibintu runaka gusa, oya
burya no kwegera umuntu ukamuha umwanya wawe mukaganira, mugaseka, mukishimana
nabyo burya ni ugufasha kandi byakarusho nigikorwa cyiza ubukoze.
Rero twese nk’ikiremwa muntu ntawe wakagombye kwishyira hejuru
ngo abone ko arenze undi, kuko iyi si ntisakaye buri wese afite igihe cye, uyu munsi
yaba ari njye, ejo akaba ari wowe. Reka rero twese twige kubana neza. Ku ruhande
rwanjye kugeza kuri uyu munsi wa none ibikorwa by’urukundo bimaze kumpesha
inshuti nyinshi, akarusho bimaze kumpindura umunyamahoro, kuko uko mbikora
kenshi ni ko numva umutima wanjye unezerewe ngahora nibereye mu byishimo.
Impamvu nyamukuru intera gukora ibikorwa by’urukundo cyane ni
uko ntazi iminsi nsigaje kuri iyi si gusa uko yaba ingana kose ndaharanira
kuzasiga ubutumwa bwiza muri iyi si kugira ngo, yaba abazankomokaho, abazabasha
kubona ibikorwa nkora, ndetse n’abazabasha kubyumva babibwiwe se n’abandi,
hamwe bose bazabashe kugira umutima w’urukundo
Ndifuza rero gukwirakwiza icyorezo cy'urukundo, kubana neza no
gukunda gufashanya muri iyi si dutuyemo. Ntabwo nabigeraho njyenyine
utanshigikiye, ari nayo mpamvu nciye bugufi ngusaba ngo umfashe kubiharanira no
kubigeza kure." Sedy Djano
Kanda hano urebe bimwe mu bikorwa Sedy Djano yakoze
Sedy mu gikorwa aherutse gukora cyo gufasha abatagira aho baba muri Amerika
Sedy aherutse guhuza imbaraga na Riderman na Socila Mula bakorana indirimbo ihamagarira abantu kurangwa n'ineza
Ubwo aherutse mu Rwanda, Sedy yatanze ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye
UMVA HANO INDIRIMBO 'SEDY DJANO' YAKORANYE NA RIDERMAN NA SOCILA MULA IHAMAGARIRA ABANTU KUGIRA NEZA
TANGA IGITECYEREZO