RFL
Kigali

Umugore washyingiranywe n’umuzimu w’umuntu wari umaze imyaka 300 apfuye yahishuye ko batandukanye nabi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:23/07/2019 15:03
0


Mu nkuru yashyize mu kinyamakuru independent.co.uk, Amanda Teague w’imyaka 47, yatangaje ko yatandukanye nabi n’uwo muzimu ubwo yashakaga kumuniga ndetse no kumutera icyorezo gikomeye.



Uyu mugore washyingiranywe n’umuzimu witwa Jack mu mwaka wa 2016, yavuze ko nyuma y’amezi macye bakoze ubukwe umuzimu yatangiye kumukorera ibya mfura mbi bituma atangira gushaka uko batandukana.

Ubwo yari mu kiganiro cyitwa The Morning Today gikorwa n’abanyamakuru bakomeye barimo Eamonn Holmes na Ruth Langsford, Amanda yababwiye ko urukundo rwe n’uyu muzimu avuga ko bashyingiranywe rwatangiye kuzamba nyuma y’amezi macye cyane bashyingiranywe.

Ati “Natangiye guhura n’uburwayi budasanzwe. Ubuzima bwanjye bwatangiye kugenda buba bubi cyane. Nanduye icyorezo cyendaga kunyica. Imizimu iba ishaka aho ikura imbaraga ni yo mpamvu yatwaraga amaraso yanjye nkarwara.

Uyu mugore wahuriye n’uyu muzimu ku nyanja bagakundana, yakomeje agira ati “Ubwo nahagarikaga gukora imibonano mpuzabitsina na Jack ubuzima bwarongeye buragaruka. Ibyumweru bitatu byambereye umugisha cyane. Nishimira ko nabashije kongera kuba muzima.”

Src: www. Independent.co.uk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND