Mu mujyi igera kuri 3 yo mu Buyapani abaturage bagera ku bihumbi 800 basabwe kwimuka ngo bahunge ubukana bw’imvura ishobora guteza imyuzure n’inkangu. Iyo mijyi ni Kagoshima, Kirishima na Aira yo ku kirwa cya Kyushu. Kugeza ubu umukecuru umwe ni we umaze kuhasiga ubuzima kubera iyi mvura, aho yateje inkangu yaguye ku nzu ye.
Ministiri w’intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe yasabye abaturage kuba bimutse bakajya ahandi hantu mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo. Abandi baturage barenga ibihumbi 300 bo mu ntara ya Miyazaki basabwe kwimuka. Iteganyagihe ryo muri iki gihugu ryagaragaje ko guhera ku wa 5 ku kirwa cya Kyushu hazagwa imvura nyinshi ivanze n’umuyaga ku buryo bishobora gutera umwuzure n’inkangu, ibintu bikunze kwibasira Ubuyapani.
Imvura yabaye nyinshi cyane mu bice bimwe na bimwe byo mu Buyapani
Muri Nyakanga 2018 abantu bagera kuri 200 bahitanwe n’umwuzure mu Buyapani, ibi bikaba byarateye inzego zitandukanye gushyira ingufu mu kwirinda ko byasubira. Abantu benshi icyo gihe bagera kuri miliyoni 2 bavanwe mu byabo n’imvura ikomeye yateje inkangu n’umwuzure.
SRC: BBC
TANGA IGITECYEREZO