RFL
Kigali

Ku myaka 11 y'amavuko ni umunyabwenge kurusha Albert Einsten na Stephen Hawking

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:29/06/2019 22:04
0


Anushka Dixit ni umukobwa w’imyaka 11 y'amavuko winjiye mu muryango w'abanyabwenge “Mensa” aho yagize amanota 162 mu kizamini gisuzuma ubwenge kizwi nka INTELLIGENT QUOTIENT(IQ), akaba yarushije amanota 2 ku yo abanyabigwi mu bugenge (Physics) bagize ari bo Einsten na Hawking.



Anushka Dixi ni umwogerezakazi wavukiye mu mujyi wa Barkingside, akaba yagizwe umunyamuryango muri Mensa. MENSA ni umuryango ugizwe n'abanyabwenge batsinze ku kigero cya 98% muri iki kizamini cy'isuzumabwenge (IQ), ubu uyu mwana w'umukobwa ari mu bantu bacye cyane b'abanyabwenge bagera kuri 1% y'abatuye isi hagendewe kuri iki gipimo cy'ubwenge cya IQ.

Dixit watangaje ko yabanje kugira ubwoba ubwo yajyaga mu kizamini akabona abantu benshi bamuruta baje gukora iki kizamini. Yavuze ko kuko abari baje gukora bose bari barengeje imyaka 30 dore ko ari we muto wari urimo, ngo ntibyamukanze. Mu magambo ye yavuze ko ikibazo cyari igihe kuko kwari ugukora ibibazo 28 mu minota 4. Iki kizamini yagikoreye muri University of East London ku wa 20 Mata 2019, amanota akaba yasohotse muri iki cyumweru.

Image result for 11 year old london girl smarter than albert einstein

Anushka Dixit afite ubwenge bwo gufata mu mutwe

Nyina umubyara yatangaje ko uyu mwana yabyirukanye ubwenge butangaje aho ku mezi atandatu yari azi kuvuga adategwa kuko yari yaratangiye kwigana ibiganiro byanyuraga kuri televiziyo. Dixit ni we wagumye guhata nyina ngo amureke ajye gukora iki kizamini cy'isuzumabwenge, biza kurangira agitsitse ku rwego ruhambaye. Uyu mukobwa w'imyaka 11 y'amavuko afite ubushobozi bwo gufata mu mutwe tableau periodique (Periodic table) mu minota 40.

Periodic table ni igipapuro cyanditseho amwe mu magambo akoreshwa mu butabire (chemistry), iki gipapuro ubu kiriho elements za tableau periodique zigera ku 118. Ku muntu wize ubutabire arahita abyumva neza kuko ubusanzwe mu cyiciro rusanze (ordinal level) hano mu Rwanda element 20 ni zo abanyeshuri baba bagoma kumenya none Anushka Dixit yayifashe yose mu mutwe bimutwaye iminota 40. Yavuze ko yabikoze mu rwego rwo kureba urwego ariho mu bijyanye no gufata mu mutwe.

Image result for 11 year old london girl smarter than albert einstein

Anushka hamwe na nyina

Uyu mwana w'umukobwa afite inzozi zo kuba inzobere mu buvuzi. Gusa ngo bidakunze yaminuza mu icungamali (Finance) kuko ngo akunda imibare cyane nubwo yavuze ko nta somo adakunda.

Image result for 11 year old london girl smarter than albert einstein
Image result for 11 year old london girl smarter than albert einstein

Ubutaha tuzabasobanurira byinshi ku kizamini cy'isuzumabwenge (IQ)

Source: hekashmirwalla.com & metro.co.uk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND