RFL
Kigali

Bruce Melody ujyanye na Queen Cha niwe ubimburiye abandi bazaririmba muri Iwacu Muzika Festival kugera mu mujyi wa Musanze

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/06/2019 16:25
0


Mu mpera z’iki cyumweru turimo i Musanze hitezwe igitaramo cya mbere mu iserukiramuco rikomeye rigiye kubera mu Rwanda rya Iwacu Muzika Festival. Igitaramo cya mbere byitezwe ko kizaba tariki 22 Kamena 2019 mu mujyi wa Musanze. Bruce Melody ujyanye na Queen Cha ni we ugiye kubimburira abandi kugera mu karere ka Musanze.



Bruce Melody wamaze kwerekeza mu karere ka Musanze agiye kare kuko hari amashusho y’indirimbo ye na Queen Cha bagomba kubanza gufatira muri aka karere. Amashusho azafatwa kuwa Kane tariki 20 Kamena 2019 no ku wa Gatanu tariki 21 Kamena  2019 azaba afatwa na Ma~Riva nawe wamaze kuzamukana n'aba bahanzi.

Amakuru yo kwerekeza i Musanze k’uyu muhanzi yemejwe na Bad Rama umuyobozi wa The Mane waduhamirije ko Queen Cha na Bruce Melody bagiye kuba bari i Musanze kugeza igihe abandi bahanzi bazabasangirayo bagakorera igitaramo muri uyu mujyi ku wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2019 aho iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival rizatangirira.

Iwacu Muzika Festival

Abahanzi bazaririmba muri Iwacu Muzika Festival bagomba kwiyongeraho umuhanzi wo mu mujyi wa Musanze ndetse na Nsengiyumva wamamaye nka Igisupusupu 

Tubibutse ko iri serukiramuco rigizwe n’ibitaramo bikomeye bizitabirwa n’abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda. Ibi bitaramo uko ari bitanu bizitabirwa n’abahanzi banyuranye cyane ko nta muhanzi uzaririmba ahantu habiri uretse Nsengiyumva (Igisupusupu) wenyine. Ibi bitaramo bizahera mu karere ka Musanze tariki 22 Kamena 2019 mu gihe tariki 29 Kamena 2019 bazaba bataramira mu karere ka Rubavu.

Nyuma yo kuva i Rubavu tariki 13 Nyakanga igitaramo cya gatatu kizabera mu karere ka Huye bataramire i Ngoma tariki 20 Nyakqanga 2019 mu gihe igitaramo cya nyuma kizabera mu mujyi wa Kigali tariki 17 Kanama 2019. Ibi bitaramo ku nshuro yabyo ya mbere kwinjira bizaba ari ubuntu ahasanzwe hose mu gihe mu myanya y’icyubahiro bizaba ari amafaranga ibihumbi bibiri (2000frw).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND