Kenshi abakurikiranira hafi ibya muzika bakunze gushinja Minisiteri ya Siporo n’Umuco kwita kuri siporo ikirengagiza umuco nyamara byose biyireba. Kenshi iyi Minisiteri ikunze kugwa no mu mutego watuma abanyamuziki n'abandi bafite aho bahurira n’umuco bayishinja kutabitaho nyamara ari ibintu yakabaye ikora byoroshye.
Mu mpera za 2018, Yvan Buravan ni umwe mu bahanzi bakoze amateka mu Rwanda yegukana igikombe cya Prix Decouvertes gitegurwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa ya RFI. Nyuma yo kwegukana iki gihembo Yvan Buravan afite ibendera ry’u Rwanda yazengurutse ibihugu cumi na bibiri akora ibitaramo, amenyekanisha muzika y’u Rwanda ndetse n’igihugu muri rusange.
Nyuma yo gukora ibi bitaramo yakoze igitaramo gikomeye mu Bufaransa aho yanashyikirijwe igikombe yari yegukanye, benshi mu bakurikirana ibikorwa yakoze bibaza niba ari ukudaha agaciro ibyo yakoze cyangwa ari uko ntacyo bimariye igihugu ku buryo MINISPOC idashobora kwakira uyu munyamuziki ngo inamushimire ko yahesheje ishema igihugu cye by’umwihariko iyi Minisiteri nk’ifite ubuhanzi mu nshingano.
Yvan Buravan nyuma yo kwegukana iki gihembo yagiranye ibiganiro n'ibitangazamakuru bikomeye ku Isi, ibitaba ku banyarwanda benshi
Buri umwe wese wakwibaza iki kibazo yaba afite ishingiro, reka dusubize amaso inyuma turebe Joel Karekezi umwe mu bahanga batunganya filime mu Rwanda uherutse kwegukana igikombe mu iserukiramuco rya FESPACO, yakiriwe bikomeye ndetse MINISPOC itegura ikiganiro n’abanyamakuru cyihariye cyo kumwakira no gushimira abo bajyanye muri iri serukiramuco.
Aha buri wese yakwibaza impamvu igikorwa nk'iki kidashobora gukorwa ku munyamuziki wabashije kwegukana igikombe mpuzamahanga nka Prix Decouvertes ubusanzwe iba ihatanirwa n’umubare munini w’Abanyafurika b'abahanga mu muziki ndetse uyegukanye agahabwa amahirwe yo kuzenguruka ibihugu binyuranye ataramirayo akundisha abanyamahanga umuziki we ndetse anahagarariye igihugu cye.
Yvan Buravan henshi yagiye ataramira hanze y'u Rwanda yabaga yambaye ibendera ry'u Rwanda mu rwego rwo guhesha ikuzo igihugu cye
Yvan Buravan ni umwe mu banyarwanda bacye begukanye ibikombe mpuzamahanga binakomeye mu mbaga y'abitabira amarushanwa y’ibijyanye n’umuco. Ese kutamushimira byaba ari ukwirengagiza igikombe yatahanye? Ese aho ibi ntibyaca intege abakora muzika mu gihe hari umusanzu baba basabwa gutanga mu rwego rwo kubaka igihugu cyane ko nacyo cyaba kitaritaye ku kazi bagikorera? Ese MINISPOC mu nshingano ifite ntiyazisanga yaraguye mu mutego wo kutareshyeshya abo ireberera? Ibi ni ibibazo byibazwa n'abakurikiranira hafi ibya muzika y’u Rwanda.
Umunyamakuru wagize amatsiko yo kumenya niba hari icyo bibwiye Yvan Buravan, yamwegereye bagirana ikiganiro kigufi. Uyu musore utifuzaga kuvuga kuri iki kibazo yatangarije Inyarwanda ko hari igihe MINISPOC yigeze kumumenyesha ko bagiye kumwakira ndetse banamusaba kuba yazaboneka icyakora uyu musore yabwiye Inyarwanda ko abiheruka icyo gihe ngo ntaramenya igihe bizabera cyangwa niba bitazaba nawe ngo arategereje.Ese MINISPOC hari icyo batekereza kuri iki kibazo? Ese ihuriro ry’abahanzi ba muzika mu Rwanda ryo ryakoze iki kuri iki kibazo? Ibi byose turaza kubisubiza mu nkuru zacu ziri imbere turi kubategurira kuganira n’izi mpande zose zirebwa n’iki kibazo.
TANGA IGITECYEREZO