Kigali

Miss Rwanda Nimwiza Meghan amaze kugaragaza indi mpano yihariye afite-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/06/2019 10:46
2


Nimwiza Meghan ni umukobwa ubu w’ikimenyabose kubera ko ari we wambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2019. Usibye iri kamba afite amaze no kugaragaza indi mpano ikomeye afite ndetse ikunze no kwishimirwa aho ayikoresheje hose.



Muri iyi minsi Miss Meghan amaze igihe azenguruka intara zose z’u Rwanda mu bigo by’amashuri akangurira abanyeshuri n’urubyiruko muri rusange kugana ubuhinzi, uyu ukaba ari wo mushinga we yatanze ubwo yahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2019. Iyo azenguruka mu bigo by’amashuri binyuranye uyu mukobwa ufite ikamba rya Miss Rwanda yereka n’abanyeshuri indi mpano afite yo kuririmba.

Meghan

Miss Nimwiza Meghan amaze igihe mu bukangurambaga bugamije guhamagarira urubyiruko kugana ubuhinzi,...

Miss Nimwiza Meghan n'igihe yari ari muri Miss Rwanda 2019 abajijwe impano yihariye afite yatangaje ko afite impano yo kuririmba. Henshi mu ho aririmbira abanyeshuri bishimira ijwi rye cyane aho iyo amaze kuririmba ahundagazwaho amashyi y’abishimiye kumwumva aririmba. Miss Nimwiza Meghan uru rugendo rwe amaze kurukora mu ntara zose z’igihugu aho mu mpera z’iki cyumweru yari mu bigo byo mu mujyi wa Kigali aganira n’abanyeshuri abakangurira kugana ubuhinzi nk’umwuga watunga buri wese mu rubyiruko.

REBA HANO AMASHUSHO YAFASHWE NIMWIZA MEGHAN ARIRIMBA MU BIGO BINYURANYE BY’AMASHURI AHO YABAGA YAGIYE GUKORA UBUKANGURAMBAGA,…






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ugirimana jean claude5 years ago
    natwe muri ngororero azatugereho turamwishimiye
  • kwizera jean poul5 years ago
    uwomukombwa arashoboye rwese ntakomerezaho niyompanoye ayizamure



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND