Coke Studio ni inzu ikomeye ku isi itunganya umuziki, yashinzwe na Coca Cola ikompanyi izwiho gukora no gucuruza ibinyobwa bitandukanye. Ifite amashami atandukanye ku isi nko muri Pakistan, mu Buhinde no muri Afurika. Iyo studio iherutse guhamagara Bruce Melody nk’umwe mu bahanzi yabonyeho impano birangira anitwaye neza.
Coke Studio aho ikorera hose ku isi, izamura abahanzi bahagaze neza mu bihugu byabo, ikabashyira ku rwego mpuzamahanga, ikabaha n’amasezerano yo kwamamaza ibinyobwa byayo. Ishami ry’iyi Studio riri muri Kenya riherutse gutumira Bruce Melodie, ryakoranye n’abandi bahanzi batandukanye muri Afurika barimo Vanessa Mdee wo muri Kenya, Patoranking wo muri Nigeria, Flavor wo muri Nigeria na Yemi Alade wo muri Nigeria. Hiyongeraho Eddy Kenzo wo muri Uganda, Sauti Sol yo muri Kenya, Bahati Umunya-Kenya uririmba indirimbo zaririmbiwe Imana, Kiss Daniel, Diamond n’abandi.
Iyi Studio, ni nayo yigeze gutumira abaririmbyi bakomeye bo muri Amerika ari bo Ne-Yo, Chris Brown, Trey Songz bose baheruka muri Kenya. Bruce Melody kuva avuye muri Coke Studio asa n'uwabonye umurongo atajya munsi, cyane ko kuva yajyayo yagumye mu b'imbere igihugu gifite bakunzwe mu muziki kandi bakora indirimbo zikunzwe.
Bruce Melody na Khaligraph ubwo baririmbaga iyi ndirimbo
Indirimbo “Don’t know” Bruce Melody yakoreye muri Coke Studio afatanyije na Khaligraph and Dj Maphorisa iri mu ndirimbo ziza imbere mu zakunzwe ku rukuta rwa Youtube rwa Coke Studio Africa. Iyi ndirimbo ni iya gatandatu kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru yari imaze kurebwa n'abarenga miliyoni n’igice mu gihe iya mbere ari indirimbo “Said” Nasty C & Runtown imaze kurebwa na miliyoni zirenga 12.
Mu mwaka wa 2017 nibwo Bruce Melody yitabiriye bwa mbere ari nawe munyarwanda wa mbere Coke Studio.Yagombaga gukorana na Khaligraph, umuraperi ukomeye mu gihugu cya Kenya ari naho bakoraniye iyi ndirimbo iri mu ziyoboye izindi gukundwa ku rukuta rwa Youtube rwa Coke Studio Africa.
REBA HANO IYI NDIRIMBO “DON’T KNOW” YA BRUCE MELODY NAKHALIGRAPH
TANGA IGITECYEREZO