RFL
Kigali

FERWAFA: Ibihano bya Albert Mphande byavuye ku mezi 4 bigera ku mikino 3 n’ibihumbi 100,000 FRW

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/05/2019 17:51
0


Tariki 15 Werurwe 2019 ni bwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA) basohoye umwanzuro ku myitwarire yaranze Albert Mohande nyuma y’ikosa yakoze ryo gusagarira abasifuzi ubwo yari amaze gutsindwa n’Amagaju FC ku munsi wa 19 wa shampiyona.



Icyo gihe, Albert Joel Mphande yahanishijwe igihano cy’amezi ane (4) adatoza ndetse akanatanga ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda (50,000 FRW) nk’uko bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA. Ibi bihano n’ubundi byaje bisanga uyu mutoza ari mu bihano by’imikino itatu yari yahawe na Police FC nk’umukoresha we.

Nyuma ni bwo Albert Mphande yaje kujurira ariko ntibyakuraho amakosa yakoze kuko mu myanzuro yasohotse nyuma y’ubujurire igaragaza ko uyu mutoza ukomoka muri Zambia yemera ikosa.

Nyuma yuko komisiyo ishinzwe imyitwarire yongeye kwicara igasesengura ikibazo nuko cyagenze, Albert Mphande yahanishijwe igihano cyo kumara imikino itatu ya shampiyona adatoza ikipe ya Police FC ndetse akanatanga ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda (100,000 FRW). Ibi bihano bigomba gutangirana n'umunsi wa 30 wa shampiyona 2018-2019.


Albert Mphande umutoza wa Police FC yongeye guhanwa 

Tariki ya 7 Werurwe 2019 ni bwo Police FC yatsindwaga n’Amagaju FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona 2018-2019. Nyuma y’umukino, Mphande yagaragaye asatira Faradji Muhire wasifuraga ku ruhande ngo amubaze icyatumye yanga igitego cya Police FC cyari cyatsinzwe na Ndayishimiye Antoine Dominique.

Bitewe n’uburakari yari afite ni bwo abashinzwe umutekano ndetse n’abakozi bakorana mu ikipe ya Police FC bamufashe mu maboko bamubuza kuba yagira uwo akoraho. Uku gusatira abasifuzi, FERWAFA ibifata nko gutesha agaciro urwego rwayo ndetse ari imyitwarire idakwiye mu mupira w’amaguru.


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND