RURA
Kigali

“Njye nakoze umuziki kubera Bruce Melody...”Kenny Sol wo muri Yemba Voice –IKIGANIRO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/04/2019 11:14
0


Amazina ye y’ubuhanzi ni Kenny Sol, uyu ni umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Yemba Voice, nyuma yo kumvikana ko buri muhanzi yajya yikorana umuziki, Kenny Sol yatangiye kwikorana umuziki ndetse mu minsi ishize yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise “Njye nawe” yanamaze gushyira hanze amashusho yayo.



Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Inyarwanda uyu musore yatuganirije birambuye ku buryo yakozemo iyi ndirimbo ndetse na byinshi abantu batamenye mu mashusho y’iyi ndirimbo ye. Uyu musore ufite imishinga y’indirimbo zindi zitandukanye yahishuriye Inyarwanda ko mu by’ukuri yinjiye mu muziki ari umwe mu bakunda Bruce Melody anahamya ko kuba bakorana indirimbo byaba ari ugusohoza inzozi ze.

Ibi yabivuze ubwo yari abajijwe umuhanzi w’umunyarwanda yinjiye mu muziki yumva ko bakoranye indirimbo byamushimisha, aha uyu musore yagize ati” Njyewe nakoze umuziki kubera Bruce Melody, naririmbye kubera Bruce Melody kuko nakunda gusubiramo indirimbo ze cyane. Byanshimisha dukoranye.”

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "NJYE NAWE" YA KENNY SOL

Bruce Melody

Bruce Melody ngo niwe watumye Kenny Sol akunda umuziki,...

Uyu muhanzi utaraganiriza Bruce Melody ko yakuze amukunda yifuza kuba bakorana indirimbo, aha uyu musore akaba yatangaje ko yakuze mu nzozi ze harimo gukorana indirimbo na Bruce Melody bityo ku bwe asanga igihe nikigera hazasohoza inzozi ze bakaba bakorana indirimbo. Agenera ubutumwa Bruce Melody, Kenny Sol yatangaje ko amukunda.  

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NAKENNY SOL WO MURI YEMBA VOICE

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND