RFL
Kigali

Sri Lanka yashyinguye mu cyubahiro bamwe mu baguye mu bitero byibasiye iki gihugu kuri pasika

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:23/04/2019 17:04
0


Ku munsi wa pasika tariki 21/04/2019 ibyari ibyishimo mu bice byinshi byo ku isi gusa byari amarira akomeye muri Sri Lanka ahabaye ibitero by’ubwiyahuzi byahitanye abarenga 300. Islamic State yigambye ko ari yo iri inyuma y’ibi bitero byibanze ku nsengero. Amahoteli n’ahandi hahurira abantu benshi.



Kugeza ubu abantu 321 nibo bamaze gutangazwa ko baguye muri ibi bitero, abandi 500 bakaba barakomeretse. Kuri uyu wa kabiri nibwo Islamic State yigambye iki gitero gusa leta ya Sri Lanka yo yatangaje ko agatsiko kagendera ku matwara ya kislamu kitwa National Thowheed Jamath (NTJ).

sri

Abantu 30 bashyinguwe

Polisi kugeza ubu yataye muri yombi abantu 40 bakekwa ko bari inyuma y’ibi bitero. Abantu 30 nibo bashyinguwe mu muhango rusange wabeteye ahitwa Negombo mu majyaruguru ya Colombo, mu rusengero rwitwa St Sebastian, hamwe mu hatewe ibi bsasu. Amarira yari menshi mu gihe aba bantu bashyingirwaga.

sri

Bamwe ibisasu byabaturikiyeho basenga kuri pasika

Kuba leta iri mu bihe bikomeye, byahaye polisi n’igisirikare uburenganzira bwo gutamuri yombi abakekwa bose hadakenewe uburenganzira butangwa n’urukiko. Kugeza ubu kandi leta yahagaritse imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Whatsapp na Instagram. Aka gatsiko NTJ ntikari gasanzwe kazwiho ibikorwa bikomeye by’ubwiyahuzi gusa kamenyekanye cyane ubwo kashinjwaga kwangiza ibibumbano bya Buddha mu duce dutandukanye. Aka gatsiko ariko ntikarigamba ibi bitero.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND