RFL
Kigali

Twaganiriye na Kubwimana Cedric wigeze kwigira inama yo kureka umupira, akaba ashima Haringingo wamugaruye

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/03/2019 15:08
1


Iyo bavuze Kubwimana Cedric haba hategerejwe ko umuntu yongeraho Jay Polly nk’izina uyu mukinnyi wa Mukura Victory Sport azwiho. Kubwimana Cedric wakiniye amakipe nka AS Kigali, SC Kiyovu na Vision FC avuga ko yigeze kwigira inama yo kureka umupira w’amaguru burundu.



Mu kiganiro kirambuye yagiranye na INYARWANDA, Kubwimana Cedric avuga ko umwaka w’imikino 2017-2018 atawugiriyemo amahirwe yo kubona ikipe yakinamo, umwaka avuga ko yigeze kwigira inama yo kuba yahagarika gahunda zo gukina umupira w’amaguru. Gusa ngo yakomeje gukora imyitozo ku giti cye ndetse agakina mu makipe y’abishimisha kugeza ubwo yahamagarwaga na Haringingo Francis Christian umutoza wa Mukura VS avuga ko ari we wamugaruye muri ruhago.



Kubwimana Cedric "Jay Polly" umukinnyi wa Mukura VS

“Kugira ngo umare umwaka nta kipe ufite bisa n'aho iby’umupira w’amaguru uba wabivuyemo. Hari igihe mu buzima umuntu ahura n’inzitizi zigenda zimugonga ari cyo gituma buri wese ku isi abaho afite impamvu zituma adakora ibyo akunze. Ndashima Imana ko uriya mwaka wansize amahoro muri byinshi umuntu aba yaraciyemo mu bihe bitoroshye”. Kubwimana



Kubwimana Cedric avuga ko umupira w'amaguru uko wagushimisha ari nako wakubabaza

Kubwimana akomeza gira ati “Umuntu wangaruye mu mupira w’amaguru ni umutoza wacu Haringingo kuko ni we wafashe iya mbere arampamagara ambaza amakuru ampa umwanya wo kongera kugaruka mu mwuga wanjye. Ndamushimira ko yampaye icyizere nyuma y’igihe nari maze ntagaragara kandi mbona ko ari kumfasha kugenda ngaruka, nizera ko azamfasha kugaruka kuri rwa rwego abantu bamenyeho mu myaka yashize”.

Kubwimana Cedric afite iyihe ntashyo ku bantu bamuzi?

Mu kiganiro twagiranye n’uyu musore yavuze ko asuhuza abantu bose bari bamaze iminsi batamubona mu isi y’umupira w’amaguru kandi ko ari kugenda agaruka muri gahunda gahoro gahoro. Yagize ati: “Ni amahoro turashima Imana ndetse n’i Huye ni Amahoro. Cedric Kubwimana arasuhuza cyane abantu bose cyane abo bamaze iminsi batabonana. Icyo nababwira ni uko ndi kugenda ngaruka mu bihe byiza gahoro gahoro”. 


Kubwimana Cedric ubwo Mukura VS yakiraga Rayon Sports

Kubwimana Cedric wari umaze umwaka w’imikino 2017-2018 adakina, yakiriwe ate muri Mukura VS?

Kubwimana w’imyaka 22 y’amavuko avuga ko akigera muri Mukura VS yakiriwe neza kandi ko bitamugoye kwisanga mu bandi kuko yasanzeyo abakinnyi nka Mutijima Janvier babanye muri AS Kigali. Yagize ati: “Muri Mukura banyakiriye neza kuko nagize n’amahirwe umukino bahise bakurikizaho wa shampiyona bampaye icyo nakwita ikaze ndawukina (Sunrise FC), ngira n’amahirwe twitwara neza turatsinda. Uko biri kose abayobozi, abafana n’abakinnyi banyakiriye neza kandi ikipe iri kwitwara neza”. 

Mu mwaka w’imikino 2016-2017 ni bwo Kubwimana Cedric Jay Polly yatandukanye na AS Kigali biba ngombwa ko aba ahagaritse gahunda zo gukina umupira w’amaguru mu buryo busa n'aho bwari butunguranye. Abasesenguzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakomeje kwibaza impamvu umukinnyi ubanza mu kibuga akanafasha ikipe kwitwara neza yirukanwa burundu, bikomeza kuba urujijo.


Kubwimana Cedric akiri muri AS Kigali (2016-2017)

Kubwimana avuga ko yatandukanye na AS Kigali bitari uko yabuze umusaruro aha ikipe, ahubwo ko ngo burya uko wahuje n’umuntu ari nako byanga ntimuhuze. Uyu musore avuga ko hari ibitaragenze neza bakumvikana ko yabasezera akajya gushakira ahandi.

“Burya mu buzima hari igihe umuntu aba yagiranye imikoranire n’umuntu. Amasezerano yanjye muri AS Kigali hari ibitaragenze neza, tuza kwicara dushyira hamwe tubona ko ikihuta ari uko tutakomezanya. Nta kindi kibazo gikomeye cyabaye kuko narakinaga bihagije kandi n’icyo gihe ikipe yari ku mwanya mwiza”. Kubwimana

Kubwimana Cedric yazamutse ate mu mwuga wo gukina umupira w’amaguru?

Mu 2007 nibwo Kubwimana Cedric yari mu ikipe y’abato yitwaga Petit Mukura yatozwaga na Ally Katibu i Nyanza mbere yuko mu 2008-2010 agana muri Vision FC.

Nyuma yo kuva muri Vision FC mu 2010, Kubwimana Cedric yagannye muri Kiyovu Sport (2010-2016) mbere yo kuyivamo mu mpera z’umwaka w’imikino 2015-2016 agana muri AS Kigali yatandukanye nayo mu mwaka w’imikino 2016-2017. 2017-2018 nta kipe yari afite bigera hagati mu mwaka w’imikino 2018-2019 ubwo yageraga muri Mukura Victory Sport.

Ese Kubwimana Cedric yaba yarakiniye ikipe y’igihugu?

Kubwimana Cedric yakinnye mu ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 mu 2012 ubwo bashakaga itike y’igikombe cya Afurika. Icyo gihe byari ku nshuro ya mbere bakinnye na Botswana yaje no kubakuramo kuri penaliti i Kigali mu mukino wo kwishyura.


Kubwimana Cedric Jay Polly mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda (U-17)

Ibihe bikomeye n’ibishimishije kuri Kubwimana ni ibihe ?

Kubwimana Cedric avuga ko mu buzima nta byera ngo de ariko mu gihe amaze mu mupira w’amaguru abona ibihe bibi n’ibyiza yagize bidakabije cyane kuko ngo muri Kiyovu Sport yakinnye igihe kinini avamo neza anagera muri AS Kigali biramuhira buri kipe ayitsindira ibitego bibiri (2) akina nka myugariro.

Kubwimana Cedric ni umwe mu bakinnyi bari muri shampiyona y’u Rwanda bashobora gukina imyanya irenze ibiri mu kibuga. Ashobora gukina inyuma iburyo n’ibumoso ndetse akaba yakina agana imbere aca iburyo n’ibumoso. Gusa kuri we ngo yakinnye igihe kinini aca inyuma iburyo ariko ngo muri iyi minsi abona n’imbere yagerageza kureba uko yahazamurira umusaruro.


Kubwimana Cedric (Iburyo) ubwo ikipe y'abakorera bushake yakinaga na Police FC yarimo Iradukunda Bertrand (ibumoso) bakinana muri Mukura VS

Abatoza yaciye imbere mu bwana bwe akaba akibahoza ku mutima barimo Richard Tardy nande ?

Kubwimana Cedric avuga ko Richard Tardy watoje Amavubi (U-17) ariwe mutoza wamukoreye ibitangaza kuko yamufashije kumugaragaza ku rwego mpuzamahanga.


Richard Tardy umutoza uhora mu mitwe y'abakinnyi batandukanye

Undi ashima cyane ni Kanamugire Aloys wamutozaga mbere yo guhamagarwa cyo kimwe na Kayirangab Jean Baptiste wanakomeje kumufasha mu kumuha imyitozo mu gihe atari afite ikipe mu 2017-2018.


Kanamugire Aloys kuri ubu asa naho yahagaritse umwuga wo gutoza

Inshuti magara za Kubwimana Cedric zirimo Ndoli Jean Claude na nde ?

Kubwimana Cedric avuga inshuti ye ya hafi cyane ari Ndoli Jean Claude kuko ngo baganira igihe kinini bakagirana inama z’ubuzima cyane. Yagize ati: “Mu nshuti zanjye zahafi, iya mbere ni Ndoli Jea n Claude. Ni we muntu dukunda kuganira cyane akanangira inama z’ubuzima kuko arananduta, ni umuntu w’umugabo wubatse ushobora kugira inama anifashishije ibyo yagezeho”.


Ndoli Jean Claude inshuti magara ya Kubwimana Cedric Jay Polly

“Undi ni Mutijima Janvier twabanye muri AS Kigali ubu akaba ampa ikaze muri Mukura akaba yabasha kungira ambwira ati ntugire ikibazo muvandimwe kuko aba anazi igihe mba maze ntakina”. Kubwimana


Mutijimama Janvier inshuti ya hafi ya Kubwimana Cedric

Kubwimana Cedric afite umukunzi?

Kubwimana Cedric w’imyaka 22 avuga ko gahunda yo gushaka umukunzi atarayijyamo neza ariko ngo igihe nikigera azareba uko bimeze ayishake babe bashinga urugo. “Nta mukunzi ubu mfite kuko iyo gahunda sindayitecyerezaho. Ndacyareba ukuntu nabanza kubaka ubuzima, ibindi bizaza gacye gacye kuri gahunda y’Imana”. Kubwimana


Kubwimana Cedric (10) ubwo Mukura VS yatsindaga Bugesera FC ibitego 3-0 i Nyamata






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • FOFO5 years ago
    Afite imyaka 22 ans ubu, none mukatubwira ko yakiniye KIYOVU muri 2010, bivuze ko yayikiniye afite 14 ans? bishoboka bite?imyaka avuga si shyashya kdi merci.





Inyarwanda BACKGROUND