RFL
Kigali

"Uko biri kose Yesu araryoshye ni umwizerwa" Ntwali Didier mu ndirimbo nshya yasohokanye n'amashusho-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/02/2019 18:29
2


Ntwali Didier umwe mu bahanzi nyarwanda b'abahanga bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba na Producer, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Uko biri kose' yasohokanye n'amashusho yayo.



UMVA HANO 'UKO BIRI KOSE' INDIRIMBO NSHYA YA DIDIER NTWALI

Didier Ntwali usanzwe ari na producer muri studio yitwa 'Color of music' yasohoye indirimbo nshya yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo. Ni indirimbo yaririmbanye na Band ye yitwa 'Color of music band'. "Uko biri kose Yesu araryoshye ni umwizerwa. Aho uca hose aho unyura hose, Yesu uri mwiza, ni umwizerwa. Ibyo wumva byose n'ibyo ubwirwa byose, Yesu ni mwiza ni umwizerwa." Ayo ni amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo.

UMVA HANO 'UKO BIRI KOSE' INDIRIMBO NSHYA YA DIDIER NTWALI

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Didier Ntwali yadutangarije ko iyi ndirimbo ye nshya irimo ubutumwa bubwira abantu ko mu buzima bwose banyuramo bidakuraho ko Yesu aryoshye. Ati: "'Uko biri kose' ubutumwa nifuza gutangamo ni uko uko biri kose ubuzima bwose waba unyuramo bidakuraho ko Yesu aryoshye." Yavuze kandi ko aherutse gushyira hanze album yise 'Uko biri kose' ikaba iriho indirimbo eshatu ari zo: Uko biri kose, Uba mu bwihisho na Mfite ubwuzu.

REBA HANO 'UKO BIRI KOSE' INDIRIMBO NSHYA YA DIDIER NTWALI










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Odok Peter1 year ago
    Uko biri lose
  • Dushime Daphine1 year ago
    Yesu nimwizerwa muri ryose





Inyarwanda BACKGROUND